Imikino ya CHAN 2016 izatangirira mu Mijyi ya Kigali, Rubavu na Huye ku itariki 16 Mutarama kugeza kuri 7 Gashyantare umwaka utaha wa 2016.

Mu rwego rwo gushakisha itike yo kuza i Kigali, kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Morocco yanyagiye Libya ibitego 4-0, bityo ibona itike yo kuzahagararira Afurika y’Amajyaruguru ikazazana na Tunisia.

Nyuma yo gutsindwa na Tunisia 1-0, Libya yasabwaga gutsinda Tunisia kugira ngo ibashe kubona itike ariko amahirwe ntiyayisekeye.

Morocco ifite amanota arindwi ikurikiwe na Tunisia ifite ane mbere y’uko zihura mu mukino wa nyuma wo mu itsinda kuri iki cyumweru i Rades muri Tunisia.

Kugeza ubu amakipe amaze kubona iyi tike ni u Rwanda ruzakira iyi mikino, Morocco, Tunisia na DRC naho u Burundi, Gabon, Guinea, Uganda, Zimbabwe, Nigeria na Niger, nazo zifite amahirwe menshi ziramutse zitwaye neza mu mikino yo mu mpera z’iki cyumweru.

Umukino wagombaga guhuza Côte d'Ivoire na Ghana warasubitswe kubera amatora warasubitswe kubera amatora arimo kubera muri Cote d’Ivoire. Mu mpera z’iki cyumweru amakipe 15 muri 16 azitabira iri rushanwa azaba yamaze kumenyekana.

Amakipe azaba yabonye itike iyazana mu Rwanda azashyirwa mu matsinda ku itariki 18 Ugushyingo 2015 i Kigali.

CHAN 2016: Imikino ya nyuma yo mu matsinda irakinwa muri iyi weekend ku buryo bukurikira:

Kuwa Gatandatu itariki 24
Mauritania vs Mali (Nouakchott, 1-2)
Senegal vs Guinea (Dakar, 0-2)
Gabon vs Tchad (Libreville, 2-0)
Ethiopia vs Burundi (Addis Ababa, 0-2)
Angola vs South Africa (Luanda, 2-0)

Ku Cyumweru itariki 25 Ukwakira
Burkina Faso vs Nigeria (Ouagadougou, 0-2)
Tunisia vs Morocco (Tunis 1-1)
Togo vs Niger (Lome, 0-2)
Congo vs Cameroon (Brazzaville, 0-0)
Sudan vs Uganda (Khartoum, 0-2)
Lesotho vs Zimbabwe (Maseru, 1-3)
Mozambique vs Zambia (Maputo, 0-3)

Naho umukino wa Côte d’Ivoire na Ghana washyizwe ku itariki 30 uku kwezi, uzabera Abidjan. Mu mukino ubanza Ghana yawutsinze ku bitego 2-1.

Ikipe ya Tunisia yamaze kubona itike yo kuza i Kigali mu mikino ya CHAN
Ikipe ya Tunisia yamaze kubona itike yo kuza i Kigali mu mikino ya CHAN
Ikipe ya Morocco nayo izitabira CHAN 2016 mu Rwanda
Ikipe ya Morocco nayo izitabira CHAN 2016 mu Rwanda