Ibi bihugu byombi byahawe amahirwe yo kwishakamo izasimbura Misiri yari yabonye itike, ikaza kwikura muri iri rushanwa rizabera muri Maroc mu ntangiriro za 2018.
Mu mukino ubanza, wabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, tariki ya 5 Ugushyingo 2017, abakinnyi b’umutoza Antoine Hey, bitwaye neza bahakura intsinzi y’ibitego 3-2 ku ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo.
Ethiopia izwi nka ’Walias’ ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyo ku munota wa 18 cyatsinzwe na Asechalew Girma kiza kwishyurwa ku wa 55 na Eric Rutanga ku ikosa ryari rikorewe rutahizamu Biramahire Abeddy, uyu myugariro wa Rayon Sports akaboneza coup franc mu izamu.
Walias yakomeje kotsa igitutu Amavubi yahise ibona igitego cya kabiri ku munota wa 65 cya Abubakher Sanni ariko nyuma y’iminota 13 Muhadjili Hakizimana yahise ashyiramo icya kabiri cyo kunganya.
Amavubi yabyaje umusaruro amahirwe yabonye imbere y’izamu yashimangiye intsinzi, ibyishimo bitaha mu mitima y’Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye ku munota wa 80 ubwo Biramahire Abeddy yongeraga kunyeganyeza inshundura za Ethiopia.
Amavubi yageze i Kanombe kuri uyu wa Mbere agahita akomereza mu mwiherero i Nyamata, yahise atangira kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 12 Ugushyingo 2017.
Video igaragaza uko ibitego byinjiye ku mpande zombi:



















TANGA IGITEKEREZO