Ikipe ya Côte d'Ivoire izwi ku izina rya Les Elephants iri mu itinda A hamwe n’iy’u Rwanda (Amavubi) zikazakina umukino ufungura irushanwa tariki ya 16 Mutarama 2016 kuri stade Amahoro.
Ikipe ya Ethiopia iri mu itsinda B hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun na Angola, rikazakinira kuri Stade ya Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Ikipe ya Zambia izwi nka Kiporoporo iri mu itsinda D rizakinira kuri stade ya Rubavu (Umuganda) aho izaba ihanganye n’amakipe nka, Zimbabwe, Uganda, na Mali.
Ikipe ya Angola, n'iya Maroc zageze mu Rwanda tariki ya 13 Mutarama 2016, zihasanga iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihari kuva imaze gukina umukino wa gicuti n'amavubi ndetse n'iya Cameroon.
Kugeza ubu amakipe atahagera ni Guinea, Nigeria, Zimbabwe, Niger, Tunisia, Gabon, Mali na Uganda biteganyijwe ko izahagera irushanwa ryamaze gutangira.
Irushanwa rya CHAN rizatangira tariki ya 16 Mutarama risozwe tariki ya 07 Gashyantare 2016, rizitabirwa n’ibihugu 15 byiyongera ku Rwanda ruzayakira.







Ibitekerezo 0