Amavubi araba yifuza gutsinda umukino wa nyuma kugira ngo asohoke mu matsinda adatsinzwe umukino n’umwe ariko bikanayafasha kuba aba mbere bityo bakazahura n’ikipe yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri rikinira i Huye.
Iyi si yo mpamvu yonyine iri butume Amavubi adaharira Maroc amanota atatu cyangwa ngo yemere gutakaza byoroshye kuko gutsinda uyu mukino ni intwaro ikomeye cyane mu kongerera abakinnyi icyizere no kumva ko bashoboye cyane ko ari kenshi bagiye bitwara neza imbere y’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ariko bagera imbere y’Abarabu bigahinduka.
Ibi nibyo bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Juliene, Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Maj. Gen. Jack Musemakweli, na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent bagarutseho ubwo baganiraga n’abakinnyi aho bacumbice kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata kuri uyu wa Gatanu.
Minisitiri Uwacu Juliene yabwiye abakinnyi ko u Rwanda n’Abanyarwanda bose babari inyuma kandi bishimira uko bakomeje kwitwara ariko abasaba kutirara ahubwo bakarwanira kubona amanota atatu kuri buri mukino wose.
Yagize ati:”Twishimiye uko mwitwaye neza mu mikino ibiri itambutse yo mu matsinda. Mushyigikiwe na guverinoma ndetse n’Aabanyarwanda muri rusange biteguye kubashyigikira kugeza mugeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa.”
Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe nawe yagarutse cyane ku kuba Amavubi agomba kurangiza imikino yo mu matsinda adatakaje inota na rimwe kugira ngo badatakaza icyizere byazanabagiraho ingaruka mbi mu mikino izakurikira.
Yababwiye ko nta mpamvu n’imwe yo kuba bakoroshya uyu mukino cyangwa ngo batinye kuko bamaze guhura kenshi n’amakipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru bityo bagomba kuza mu mukino bifitiye icyizere kuko Maroc yo izaba irwana no kuguma mu irushanwa izaba isya itanzitse.
Umutoza Johnny Mckinstry yatangaje iki ku mukino wa Maroc?
Mckinstry yavuze ko uyu mukino wa nyuma na Maroc bawiteguye neza kandi abakinnyi bose bazi agaciro kawo kuko bifuza kurangiza imikino yo mu matsinda bafite agahigo ko kudatakaza inota na rimwe.
Yagize ati:”Bitewe n’uko twitwaye mu mikino ibiri ifungura, turajya mu mukino wa Maroc tutareba ko twamaze kubona itike ahubwo dushaka gushimangira umwanya wa mbere. N’ubundi twizeye ko abakinnyi bagerageza kwitanga uko bashoboye kandi bagakora cyane kugeza ku munota wa nyuma kugira ngo twitware neza. Buri wese arabizi ko agomba kwitwara neza kugira ngo azabone umwanya no mu mikino ya 1/4”.
Uko Amavubi yagiye yitwara imbere ya Maroc:
Mu mikino nibura itatu iheruka guhuza aya makipe yombi, u Rwanda rwatsinze rimwe, rutsindwa irindi runanganya rimwe.
v 14 Kamena 2008: Rwanda 3-1 Morocco (FIFA World Cup)
v 21 Kamena 2008: Morocco 2-0 Rwanda (FIFA World Cup)
v 14 Ugushyingo 2014: Morocco 0-0 Rwanda (International friendly)
Icyo buri kipe isabwa kugira ngo ikomeze muri ¼
U Rwanda nirwo rwonyine rwizeye itike ya ¼ muri iri tsinda ariko narwo ntirwakwizera kuriyobora igihe cyose rutabasha gutsinda cyangwa kunganya na Maroc.
U Rwanda rurasabwa gutsinda ariko no kunganya byatuma ruyobora itsinda bityo rukazahura n’ikipe ya kabiri mu itsinda B amahirwe menshi ikaba ari Cameroun ukurikije uko amakipe ahagaze muri iryo tsinda.
Côte d’Ivoire yo irasabwa kwitwara neza imbere ya Gabon ku mukino wa nyuma uza kubera i Huye nawo saa 16h00 kuko amanota atatu yahita ayihesha itike ya ¼ , ariko no kunganya byatuma ikomeza igihe u Rwanda rwaba rwatsinze Maroc.
Gabon ubu ifite inota rimwe n’umwenda w’igitego kimwe. Irasabwa gutsinda Côte d’Ivoire ku mukino wa nyuma ikaba yakomeza n’amanota ane ariko mu gihe u Rwanda rwatsinda Maroc.
Amakiriro ya Maroc ari ku gutsinda u Rwanda kuri iki Cyumweru ikagira amanota ane maze hakarebwa ikinyuranyo cy’ibitego mu gihe na Gabon yaba yatsinze Cote d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO