DR Congo yatangiranye imbaraga ishaka gufungura amazamu hakiri kare nk’uko yabikoze ku mukino wabahuje n’u Rwanda ariko Guinea ibima umwanya ifunga inyuma ikinira hagati ndetse nayo ikajya inyuzamo igasatira ikoresheje imipira yo ku mpande yihuta.

Iminota 20 ya mbere yarangiye DR Congo ifite 49% guhererekanya umupira naho Guinea ifite 51%.

Amahirwe akomeye ya mbere yabonetse ku munota wa 25 ku mupira watewe na Doxa Gikanji, watsinze igitego cya kabiri mu mukino wa ¼ ari nacyo cyasezereye u Rwanda.

Amakipe yombi yagiye akomeza kubona amahirwe yabazwe n’abafana bamaze guhaguruka ariko bakayapfusha ubusa igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Guinea niyo yasimbuje bwa mbere ku munota wa 51 bakuramo rutahizamu Jean Mouste avamo binjiza Aboubacar Sylla ukina hagati mu kibuga.

Ikipe ya Guinea igizwe n’abakinnyi bakiri bato yakomeje kwihagararaho imbere ya DR Congo y’abakinnyi hafi ya bose bakuze banamenyereye aya marushanwa dore ko bazi n’uburyohe bw’iki gikombe begukanye muri 2009.

Uretse inararibonye, DR Congo yari ifite n’imbaga nini y’abafana ku buryo umuntu utabizi yari kwibwira ko ari Amavubi y’u Rwanda ashyigikiwe bingana gutyo.

Moussa Diawara yabonye andi mahirwe ku munota wa 60 ari kumwe n’umuzamu wenyine yirangaraho ntihagira icyo ayakoresha.

Umutoza wa DR Congo Frolent Ibenge yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 65 akuramo Christian Ngudikama ashyiramo Ricky Tulenge wagize na byinshi ahindura mu mikinire y’iyi kipe.

Impande zombi zagiye zikora impinduka zitandukanye ariko biranga biba iby’ubusa iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa hongerwaho iminota 30 nk’uko amategeko abiteganya iyo amakipe arangije umukino anganya.

Ku munota wa 101 nibwo Jonathan Bolingi Mpangi yahagurukije stade yose afungura izamu rya Guinea yari yakomeje kwihagararaho.

Nyuma y’iki gitego, Guinea yahise ikanguka isatira cyane izamu rya Matampi ariko akomeza kwerekana ko nawe ari umuzamu ukomeye wanafasha ikipe igihe rukomeye.

Umuzifuzi akimara kumanika iminota ibiri y’inyongera Ibrahima Sory Sankhon yazamukanye umupira acenga ba myugariro babiri ba DR Congo yubura amaso areba uko umuzamu ahagaze amutera mu rundi ruhande Matampi wari wakoze akazi kenshi kuva umukino utangiye ntiyabasha kuwukuramo, biba ngombwa ko hitabazwa penaliti.

Abateye penaliti ku mpande zombi:

RD Congo: Joel Kimwaki yayinjije, Ricky Tulenge yayihushije, Miche Mika yayinjije, Jonathan Bolingi Mpangi yayinjije, Joyce Lomalisa yayihushije, Gikanji yayinjije, Meshack Elia yayinjije.

Guinea: Ibrahima Sory Bangoura yayihushije, Ibrahima Sory Sankhon yayinjije, Aboubacar Leo Camara yayinjije, Mohamed Thiam yayihushije, Aboubacar Kile Bangoura yayinjije, Daouda Camara yayinjije, Youla yayihushije.

Abakinnyi ba DR Congo: Ley Matampi, Joyce Lomalisa, Padou Bompunga, Mechak Elia, Doxa Gikanji, Christian Ngudikama, Nelson Munganga, Merveille Bope, Joel Kimwaki (kapiteni), Jonathan Bolingi Mpangi, Yannick Bangala.

Ku ruhande rwa Guinea: Abdoul Aziz Keita (kapiteni), Mohamed Thiam, Alseny Bangoura,Ibrahima Sory Bangoura, Ibrahima Sory Sankhon, Ibrahima Sory Soumah, Moussa Diawara, Jean Mouste, Alseny Agogo Camara, Mohamed Youla, Aboubacar Leo Camara.

Iyi kipe izategereza ejo kuwa Kane umukino uzahuza Mali na Cote d’Ivoire izatsinda akaba ariyo bazahura ku mukino wa nyuma tariki 7 Gashyantare 2016 kuri Stade Amahoro.

Ikipe ya DR Congo
Ikipe ya DR Congo
Ikipe y'igihugu ya Guinea
Ikipe y'igihugu ya Guinea
Abafana ba Guinea
Abafana ba Guinea
Abafana ba DRC
Abafana ba DRC