00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: RDC yihanije Ethiopia mu mukino wa mbere mu itsinda B

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 17 January 2016 saa 07:43
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanyagiye iya Ethiopia ibitego bitatu ku busa, byatsinzwe na Lusadisu mu gice cya mbere naho Luvumbu na Munganga bashyiramo ibindi bibiri mu gice cya kabiri, mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri rikinira i Huye.

Umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ba Congo Kinshasa bari bitwaje amabendera y’igihugu cyabo bashyigikiye ikipe kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye.

Ethiopia yatangiye yihagararaho ariko ntibyatinda kuko abakinnyi ba Congo bari baherutse gutsindwa n’Amavubi mu mukino wa gishuti, bahise bagaruka mu mukino batangira kwiharira umukino ariko bisaba umunota wa 44 kugira ngo igitego cya mbere kiboneke.

Mu gice cya kabiri, Congo yagarukanye imbaraga nk’uko byari bimeze mu gice cya mbere, maze ku munota wa 46 Meschack atera ishoti rikomeye umuzamu wa Ethiopia arikuramo, ariko Hertier Luvumbu awusongamo, Congo iba ibonye igitego cya kabiri.

Ku munota wa 56, Nelson Munganga yashyizemo igitego cya gatatu ari nako umukino warangiye ari bitatu ku busa.

Umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ba Congo-Kinshasa

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

DR Congo
Ley Matampi, Junior Baometu, Joyce Lomalisa, Padou Bompunga, Meschak Elia, Hertier Luvumbu, Nelson Munganga, Merveille Bope,Joel Kimwaki( c) Guy Lusadisu, Jonathan Bolingi Mpangi

Ethiopia

Abel Mamo, Tesfaye, Anteneh Tesfaye, A. Tamene, T. Dejene, T. Alebechew, Assefa , Panomo, Mamo, T. Tesfaye , R. Lokk

Ikipe y'igihugu ya Congo yatsinze iya Ethiopia mu mukino wa mbere
Abafana bari benshi kuri Stade y'i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages