Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Bugingo Emmanuel, yatangarije IGIHE ko barimo gukurikirana ibibazo byagaragaye kuri Stade Amahoro n’i Huye, by’abafana baguze amatike ariko ntibabashe kwinjira ngo kuko stade zuzuye.
Bugingo yagize ati “Turacyakurikirana tumenye aho bituruka. Numvise ko ejo i Huye bitakabije cyane, turagerageza kumenya vuba imiterere y’icyo kibazo turebe n’ingamba zafatwa bijyanye n’uko giteye. Mu matike yagurishijwe kuri stade Amahoro hari iz’inyiganano zabonetsemo nke, hari abantu bari bicaye kandi bafite amabaji (badges) hari n’abakererewe bahagera inzugi zafunzwe ibyo byose biri mu byo turi kwigaho turebe icyabiteye.”
Bugingo yavuze ko nta muntu waguze itike uzarengana nubwo mu mategeko agenga CHAN nta tegeko ribigena.
Yanavuze ko nubwo ari Minisiteri yatanze umubare w’amatike agomba gucuruzwa kuri sosiyeti bafitanye amasezerano yitwa Innovys, hashobora kuba harakozwe umubare w’amatike urenga kuwo bari babwiwe bityo iki nacyo kikaba ari kimwe mu byo bari kwigaho.
Ikibazo cy’abafana baguze amatike bakabuzwa kwinjira cyagaragaye kuri stade Amahoro aho umubare utari muto w’abafana wasubijwe inyuma, bukeye kinagaragara i Huye hakinira amakipe yo mu itsinda B.







Ibitekerezo 0