00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Ibihugu 42 bigiye guhatanira itike yo gukinira mu Rwanda mu 2016

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 24 March 2015 saa 04:31
Yasuwe :

Ibihugu 42 nibyo bigiye gutangira amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abakinira imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda mu 2016 bahatanira imyanya 15 kuva tariki ya 19-21 Kamena kugera tariki 28-30 Kanama 2015.

Tombola y’uko aya makipe azahura mu majonjora izaba ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2015 i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Imikino ibanza y’amajonjora izaba mu mpera z’icyumweru cya tariki ya 19-21 Kamena na tariki ya 28-30 Kanama 2015 naho irushanwa ryo mu Rwanda ritangire tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2016.

Tombola y'amajonjora ya CHAN 2016 izabera i Cairo ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2015

Iyi mikino igamije guha umwanya abakinnyi bakina mu bihugu byabo kuko akenshi mu makipe y’ibihugu hahamagarwa abakina cyane i Burayi ryakinwe bwa mbere mu 2009 muri Cote d’Ivoire ritwara na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakipe yitabiraga yabaye 16 mu 2011 bakinira muri Sudani ritwarwa na Tuniziya mu gihe iriheruka mu 2014 ryabereye muri Afurika y’Epfo ryegukanwa na Libya.

Libya yatwaye igikombe cyo mu 2014 cyakiniwe muri Afurika y'Epfo

Ibihugu bikina aya majonjora agabanyijwe mu turere dutandatu

Amajyaruguru: Ibihugu bitatu bihatanira imyanya ibiri bihura hagati yabyo hagakomeza bibiri bya mbere, Libya, Morocco na Tunisia

Uburengerazuba A: Imyanya ibiri izahatanirwa hagati ya Gambia, Guinea, Guinea Bissau, Liberia, Mali, Mauritania, Senegal na Sierra Leone.

Uburengerazuba B: Imyanya itatu izahatanirwa hagati ya Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Ghana, Niger, Nigeria na Togo.

Hagati: Imyanya itatu Cameroon, Centrafrica, Congo, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Gabon.

Uburasirazuba: Imyanya ibiri + Rwanda ruzakira hagati y’u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Sudan, Tanzania na Uganda

Amajyepfo: Imyanya itatu hagati ya Angola, Botswana, ibirwa bya Comoros, ibirwa bya Mauritius, Lesotho, Mozambique, Namibia, ibirwa bya Seychelles, Afurika y’Epfo, Swaziland, Zambia na Zimbabwe .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages