Icyo kibazo kirimo kubazwa umutekinisiye Sebadari Aimable, ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi (electricity) muri Minisiteri y’umuco na Siporo wari i Huye.

Ubwo cyabaga ku wa kane tariki ya 21 Mutarama 2016, Polisi y’u Rwanda yihutiye kureba icyabaye, kuko icyo kuba sitade yari iriho abantu bakabakaba ibihumbi 10 ibura umuriro muri iyo minota, polisi ivuga ko hashoboraga gukorerwa ibikorwa bihungabanya umutekano.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’ Umuvugizi wa Polisi, ACP Twahirwa Celestin yavuze ko polisi yihutiye kureba icyateye icyo kibazo.

Yagize ati “Abari bafite inshingano ku bijyanye na Sitade , bose babajijwe, harimo ukekwaho kuba atarakoze inshingano ze.”

Polisi yatangaje ko yakoze iperereza ku bantu bane, babiri kugeza ubu bakaba barimo kubazwa ku byabaye, kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma, mu Karere ka Huye.

Abo bakozi bandi batanganga ubuhamya, uko ikibazo kimeze n’icyagiteye. Eng. Sebadari akurikiranyweho kutububahiriza inshingano ze.

Twahirwa ati “Ni ikibazo gikomeye kuvanaho amatara mu ijoro cyangwa urangaye akavaho, hakorwa byinshi bibi mu gihe amatara ataka.”

Rurangayire Guy,umukozi wa MINISPOC ushinzwe sitade ya Huye yavuze ko hari habaye icyo bise ‘Panne general’ ugenerekereje ni ibura ry’umuriro muri rusange.

Yavuze ko polisi yihutiye gukora iperereza ngo harebwe icyabaye. Ibivugwa ko amavuta yari yabaye make mu mashini zitanga umuriro wifashishwa, yirinze kugira icyo abitangazaho.

Ubwo umurirro waburaga muri iryo joro ku munota wa 36 w’umukino wahuzaga amakipe yo mu itsinda B wahagaze, abakinnyi batangira gukora imyitozo, inzego zitandukanye zirahagaruka, ndetse harimo na Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne.

Abari i Huye babonye imodoka z’ingabo z’u Rwanda ari zo zifashishwa mu kuzana amavuta yitabajwe.

Mu rwego rwo gukora ibishoboka byose ngo amarushanwa ya CHAN azagende neza, hagenwe ko kuri sitade zose zirimo gukinirwaho iyo mikino hazajya hakoreshwa imashini zitanga umuriro(Generetors), hakirindwa gukoreshwa amashanyarazi ya REG ashobora kubura.

Urugero nuko tariki ya 18 Mutarama, ubwo Nigeria yahuraga na Niger, mu bice bitandukanye by’igihugu habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro ariko amatara ya sitade ya Kigali i Nyamirambo agakomeza kwaka atazimye n’isegonda na rimwe, ariko ibikorwa byakoreshaga umuriro wa REG birimo ahandikwa ibitego byo byarahagaze kugeza umukino urangiye ariko ntibyahungabanya umukino.

Ku kibazo cyabaye kuri sitade ya Huye, bivugwa ko ababishinzwe bari basanzwe bazi neza ko moteri ihacanira idafte imbaraga zihagije ndetse ko nta n’amavuta yari arimo mu gihe umukino wabaga.

Mu gihe umuriro waburaga i Huye, bamwe mu bafana batangiye gusohoka muri sitade batinya ko hari ibindi bibazo byaba byavutse, ndetse bamwe bamwe batangira kugwirirana basohoka.

Inzego z'umutekano zirimo zirakorana inama n'abo bireba batandukanye kugira ngo icyo kibazo kitazongera kuba haba ku masitade, hoteli zicumbikiye abakinnyi n'abashyitsi muri rusange ndetse no hirya no hino mu gihugu.

Ubwo umuriro waburaga Stade yacuze umwijima
Ubwo umuriro waburaga Stade yacuze umwijima
Abaje kureba umukino bari benshi batungurwa n'ibura ry'umuriro
Abaje kureba umukino bari benshi batungurwa n'ibura ry'umuriro