Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, yavuze ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bashyireho ibiciro biri hasi mu rwego rwo gufasha abashaka kureba iri rushanwa.

Ati” Ibiciro by’amatike biri hasi kugira ngo dufashe Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye kwihera ijisho irushanwa rya CHAN.”

Itike yo mu myanya ihenze y’icyubahiro (VIP) izagura 10 000 by’amafaranga y’u Rwanda muri sitade Amahoro, sitade Umuganda i Rubavu, ndetse na sitade ‘regional de Kigali’. Muri sitade ya Huye, iyo tike izagura amafaranga 5 000.

Mu myanya ikurikira iy’icyubahiro (VIP), umwanya umwe uzagura amafaranga 5 000 muri muri sitade Amahoro, sitade Umuganda i Rubavu, ndetse na sitade regional de Kigali. Naho muri sitade ya Huye uzagura amafaranga 3000.

Imyanya y’intebe z’umuhondo muri stade Amahoro, ndetse n’ahatwikiriye muri sitade Umuganda na sitade ‘regional de Kigali’, itike imwe izagura 2000, mu gihe muri sitade ya Huye izagura 1000.

Muri izi sitade zose zizaberaho CHAN, umwanya usanzwe uzagurwa amafaranga y’u Rwanda 500.

Mu gihe habura iminsi 16 kugira ngo iri rushanwa ritangire, ikipe y’igihugu, Amavubi, irimbanyije imyiteguro. Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2016, Amavubi azakina umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Cameroun tariki ya 6 Mutarama, nyuma tariki ya 10 Mutarama yongere akine undi mukino n’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri sitade Umuganda.

Stade ya Huye, imwe mu zizakinirwaho irushanwa rya CHAN muri Mutarama
Stade ya Huye, imwe mu zizakinirwaho irushanwa rya CHAN muri Mutarama