00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN :Imyiteguro ya nyuma kuri Stade Amahoro irarimbanije

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 15 January 2016 saa 09:26
Yasuwe :

Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) ritangire mu Rwanda, imyiteguro yo kwakira abashyitsi bavuye hirya no hino muri Afurika n’ahandi irarimbanyije cyane cyane kuri Stade Amahoro i Remera ,ari nayo izakira umukino ufungura irushanwa.

Uyu munsi nta myitozo y’amakipe yabereye kuri stade Amahoro nk’uko bisanzwe bizwi ko mbere yo gukina umukino mpuzamahanga, buri kipe ibanza gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho kugira ngo ikimenyere.

Kuri iyi stade hateraniye Amatorero azasusurutsa abazitabira iri rushanwa, gusubiramo bwa nyuma imbyino zitandukanye bazaserukana.

Umuhanzikazi Nzayisenga Sophie umenyerewe ku murya w’inanga akaba n’umwe mu bitozaga kuzaseruka mu muco gakondo yavuze ko anejejwe cyane no kuba yaratoranijwe nk’umuhanzi wahagararira igihugu ku munsi udasanzwe ndetse ubaho gake mu mateka.

Yagize ati:” Ni iby’igikundiro kandi birashimishije cyane kuba twakiriye CHAN. Muri macye, navuga ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje. Ikindi, ni ibyishimo kuri njye kuba ndi mu bahanzi igihugu cyagiriye icyizere bazaza kwakira abashyitsi. Buri Munyarwanda yari akwiriye kuziyizira kureba ibyiza bizaba biri hano ejo , kuko ni umunsi ubaho gake. Ntidukwiye kwitesha ayo mahirwe.”

Bazatsinda Thomas, utoza Itorero Urukerereza na ryo rizasusurutsa abitabiriye CHAN mu mbyino gakondo zo mu Rwanda ndetse bakanakira buri gihugu mu muco wacyo, we yabwiye IGIHE ko imyiteguro yabo yagenze neza cyane ku buryo asanga Umunyarwanda utazaba kuri Stade Amahoro ejo azaba ahombye cyane, ndetse nta yandi mahirwe nk’ayo azongera kubona.

Yagize ati:“Umukino Urukerereza rwateguye utekerejwe ku buryo ugaragaza ko u Rwanda rwogeye ku Isi hose mu kwakirana abashyitsi ubwuzu n’urugwiro ,ku buryo mu gihe cyo gutaha bazagenda baseta ibirenge badashaka kugenda, kandi bagera iwabo bagakumbuza abavandimwe babo gusura u Rwanda rw’imisozi igihumbi.”

Ikindi muri uyu mukino hagaragaramo ababyinnyi 11 baserukira Amavubi bagiye gusanganira bagenzi babo bo mu bihugu 15 byitabiriye CHAN. Noneho bya bihugu byose bikaza bihagarariwe n’amatsinda 15, buri rimwe igizwe n’abantu 11 noneho Amavubi akaza abasanganira mu njyana ya Kinyarwanda, ariko babanyamahanga bakaza mu njyana z’iwabo.

CHAN izatangira ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu itariki 16 Mutarama 2016 hakinwa umukino utegerejwe cyane na benshi ,uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire.

Biteganyijwe ko abantu bazaba batangiye kwinjira ku kibuga saa sita, bagasusurutswa n’abahanzi batandukanye nka Jay Polly, Knowless, itsinda rya Charry na Nina n’abandi.

Abana baziyerekana mu buhanga n'impano ya ruhago nabo imyitozo yari ikomeje
Abashinzwe isuku bari bagikora imirimo ya nyuma mbere irushanwa
Ibirango by'irushanwa biri ahazakorerwa buri kintu
Stade Amahoro izakira umukino wa mbere wa Chan 2016
Abazagira uruhare mu gususurutsa abashyitsi bose bari mu myiteguro ya nyuma
Bazatsinda Thomas utoza Itorero Urukerereza rizasutsurutsa abazitabira CHAN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages