Amafoto ya bimwe mu byaranze uyu mukino ndetse na bamwe mu bashyitsi bakuru bawitabiriye.
Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro imikino ya CHAN
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Amavubi y'u Rwanda n'Inzovu za Côte d'Ivoire ndetse n'abasifuzi haririmbwa indirimbo z'ibihugu byombi
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Côte d'Ivoire babanje mu kibuga
Bamwe mu bafana bari bambaye amabara y'ibendera ry'u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga kuri stade
Perezida Paul Kagame yakurikiranye umukino
Perezida Kagame aganira na Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne
Aba kapiteni b'amakipe yombi batombora ikibuga
Umukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi
U Rwanda rwarasatiriye cyane mu gice cya mbere cy'umukino
Ku munota wa 15, Amavubi yabonye coup franc
Emery bayisenge, yateye neza umupira, umuzamu w'Inzovu za Côte d’Ivoire ntiyashobora kuwufata
Amavubi yashoboye kunyeganyeza inshundura, abona igitego cya mbere
Abakinnyi bishimiye igitego
Abakinnyi b'abasimbura bakomeye amashyi Emery wari amaze gutsinda
Abafana bishimiye igitego cy'Amavubi
Emery ashimira Imana nyuma yo gutsinda coup franc
Umuzamu w'Amavubi, Eric Bakame, yakoze akazi gakomeye mu gihe Côte d'Ivoire yotsaga igitutu u Rwanda mu gice cya kabiri
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwabonye penaliti
U Rwanda rwabonye amahirwe ya penaliti, ariko Emery arayihusha
Eric Bakame, ntiyorohewe n'amashoti y'abakinnyi ba Côte d'Ivoire mu gice cya kabiri
Abakinnyi b'abasimbura b'ikipe ya Côte d'Ivoire
Kapiteni w'Amavubi, Jacques Tuyisenge yakoreye amakosa inshuro nyinshi
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi (iburyo) na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege (ibumoso) bari bitabiriye uyu mukino
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi
(iburyo) na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege
Umurongo w'abafana wari muremure hanze ya stade
Amafoto: Gov Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO