Inzira y’Amavubi mu matsinda
Amavubi yitwaye neza mu mukino wa mbere mu itsinda A akura amanota atatu ku ikipe ya Côte d’Ivoire ku gitego kimwe ku busa cyatsinzwe na myugariro Emery Bayisenge.
Ku mukino wa kabiri, u Rwanda rwatsinze Gabon ibitego bibiri kuri kimwe, byose bya rutahizamu Ernest Sugira ari naho rwaboneye itike ya ¼ .
Nubwo bitagenze nk’uko bamwe mu Banyarwanda babishakaga ku mukino wa gatatu, Amavubi agatsindwa ibitego bine kuri kimwe na Maroc, umutoza w’Amavubi Johnny Mckinstry, yavuze ko yari yakoze impinduka kugira ngo aruhutse bamwe mu bakinnyi ngenderwaho hatagira ugirira imvune mu mukino udafite byinshi usobanuye, byatumye Maroc ibona intsinzi ku Mavubi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Ernest Sugira niwe warangije imikino yo mu matsinda afite ibitego byinshi (bibiri) akaba uwa gatatu mu batsinze byinshi mu irushanwa, nyuma ya Ahmed Akaichi wo muri Tunisia na Elvis Chisom Chikatara wo muri Nigeria bombi bafite ibitego bine.
Mu mikino yo mu matsinda habonetse ibitego 62 biruta ibyabonetse muri CHAN yose ya 2011 aho hatsinzwemo ibitego 59 gusa.
Umukino wa ¼ na DR Congo
Nk’uko umutoza w’Amavubi Johnny Mckinstry yabitangaje, guhura kw’Amavubi y’u Rwanda n’Ibisamagwe bya Congo, niwo mukino w’irushanwa ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku mpande zombi ntibatandukanya nawe.
Abafana b’ikipe y’igihugu ya Congo nibo babaye aba mbere gutangaza ko bifuza guhura n’u Rwanda ngo barwereke ko gutsindwa mu mukino wa gishuti byatewe n’uko barworoheye.
Ku rundi ruhande, abafana b’Amavubi na bo bemeje ko uwo umukino uzaba ukomeye kandi uryoheye ijisho, ku buryo uwawucikwa yaba ahombye amahirwe aboneka gake mu buzima.
Rugira Patrick, ni umumotari mu Mujyi wa Kigali akaba n’umufana w’Amavubi. Aganira na IGIHE ku mukino wa RDC yagize ati “N’akazi nzagafunga. Ngomba kurara nguze itike uyu munsi kuko byarangoye ku mukino wa mbere, nagiye nzi ko ndi buyigurire kuri stade ariko nsanga zashize bituma nyigura ku giciro cyo hejuru. Amavubi tuyari inyuma kandi Congo tuzayitsinda nibura ibitego bibiri ku busa. Uretse Uganda, navuga ko Congo ariyo mukeba wundi dufite muri ruhago mu Karere.”
Congo irashaka kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo yatwaye muri CHAN 2009, ubwo yabaga ku nshuro ya mbere muri Côte d’Ivoire itsinze Ghana ibitego bibiri ku busa.
Imikino ya ½
Ikipe izabasha kurokoka hagati y’u Rwanda na RDC izahura n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Zambia na Guinnea.
Naho izakomeza hagati ya Cameroun na Côte d’Ivoire izahure n’izakomeza hagati ya Tunisia na Mali.
Ibyo bivuze ko mu nzira y’u Rwanda igana ku mukino wa nyuma, hakirimo imitego ibiri ikomeye, kuko nirurenga uwa RDC izi icyo bivuze gutwara iki gikombe na Zambia ya afande Katongo yegukanye umwanya wa gatatu mu 2009, ruzagera ku mukino wa nyuma.
Nk’uko buri Munyarwanda abyifuza, Amavubi nabasha kwitwara gitwari muri uru rugendo rutoroshye, u Rwanda rushobora kuba igihugu cya mbere mu mateka giteguye CHAN kikanayegukana. Gusa nta wakwirengagiza ko mu nzira hakiri Tunisia yegukanye iki gikombe mu 2011 ikaba yahura n’u Rwanda igihe ayo makipe yombi yagera ku mukino wa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO