Ikipe y’igihugu ya Mali niyo yihariye igice cya mbere cy’umukino ibona amahirwe menshi imbere y’izamu rya Côte d’Ivoire ariko gutera mu izamu biranga.
Mali yabonye penaliti ku munota wa 34 nyuma y’ikosa ryari rikorewe Coulibaly mu rubuga rw’amahina aba ari na we uyitera ariko umuzamu wa Côte d’Ivoire, Badra Ali Sangare, arirambura umupira awukuramo.
Mali yakomeje gukina neza irusha Côte d’Ivoire uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko Sangare ababera ibamba. Igice cya mbere kigana ku musozo, umutoza wa Côte d’Ivoire Michel Dussuyer yakoze impinduka akuramo myugariro Mahan Marc Goua ashyiramo Dagou Willie Anderson Britto, bitewe n’uburyo basatirwaga cyane.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Icya kabiri gitangiye abatoza bombi bakoze impinduka ariko ntibyagira icyo bitanga ku ruhande rwa Côte d’Ivoire, kuko abasore bakiri bato ba Mali bakomeje kuyirusha hagati mu kibuga ari nako bayisatira cyane biciye kuri rutahizamu Koita, wahaye akazi gakomeye ba myugariro b’inzovu za Côte d’Ivoire.
Umutoza wa Mali, Djibril Drame, yafashe icyemezo cyasaga n’igitunguranye akuramo Koita wari wajengereje Côte d’Ivoire yinjiza Yves Bissouma.
Hasigaye iminota ibiri gusa kugira ngo iminota 90 irangire, Bissouma yakoze ibyo umutoza yari amwizeyeho ajya kumushyiramo atsinda igitego ari nacyo cyarangije umukino.
Ikipe ya Mali isanze DR Congo ku mukino wa nyuma wa CHAN 2016, amakipe yombi azahanganira igikombe ku mukino uteganyijwe tariki ya 7 Gashyantare kuri Stade Amahoro, ariko ukazabanzirizwa n’uzahuza Côte d’Ivoire na Guinea hashakwa iyegukana umwanya wa gatatu.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
Mali: Djigui Diarra (kapiteni), Diarra Sekou, Hamidou Sinayoko, Mamadou Coulibaly, Lassana Samake, Moussa Sissoko, Mmamadou Doumbia, Aliou Dieng, Abdoulaye Diarra, Abdoul Karim Dante, Sekou Koita
Cote d’Ivoire: Badra Ali Sangare, Marcelin Koffi, Mahan Marc Goua, Essis Baudelaire Aka, Soualio Dabila Ouattara, Atcho Hemann Junior Djobo, Krahire Yannick Zakri, Yace Marius Okpekon, Yao Serge N’Guessan, Djedje Guiza (Kapiteni) Cheick Ibrahim Comara



















TANGA IGITEKEREZO