Kuri ubu Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu yasabye ko uyu mutoza asubira mu kazi ke mu gihe cya vuba.

Pasuwa yirukanywe ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu ya Zimbabwe kuwa Kane biteza agahinda kenshi ahanini kubera uburyo uyu mutoza yari yagiye yitwara neza haba mu gushakisha itike ya CHAN 2016 no mu yandi marushanwa yose.

Nyuma y’uko Perezida wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ZIFA, Omega Sibanda asohoye itangazo ko Pasuwa n’abo bafatanyaga bose mu gutoza ikipe y’igihugu birukanwe hagatangiye kumvikana ko byababaje cyane abaturage.

Minisitiri wa siporo yasabye abayobozi ba ZIFA gukemura icyo kibazo vuba vuba mu nyungu z’umupira w’amaguru muri Zimbabwe.

Minisitiri Makhosini Hlongwane yavuze ko byabatunguye cyane ndetse biranababaza kumva ko Pasuwa, umwe mu batoza bakoreye igihugu cyane kandi bagejeje Zimbabwe ku rundi rwego yirukanwe ku mpamvu zidafatika.

Ikinyamakuru soccer 24 kivuga ko gushyiraho abandi batoza mu gihe hasigaye iminsi mike cyane bakitabira CHAN mu Rwanda bishobora gutuma ikipe yabo yitwara nabi kuko nawe yakenera igihe cyo kumenyerana n’abakinnyi.

Yagize ati: “Birakwiye ko ZIFA ifata umwanya yo ubwayo ikiga kuri iki kibazo ariko mu nyungu z’igihugu mbere yo gutangaza umwanzuro wa nyuma. Si amakuru meza kuko ashobora no kwica mu muitwe abakinnyi bityo bakaba batakitwara neza.”

Zimbabwe iri mu itsinda rya D hamwe n’ibihugu nka Uganda, Mali na Zambia; aya makipe akazakinira i Rubavu.

CHAN izatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha ku itariki 16 Mutarama ikazasozwa ku itariki 7 Gashyantare 2016.

Pasuwa watozaga Zimbabwe
Pasuwa watozaga Zimbabwe