00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Mckinstry yijeje Abanyarwanda ibyishimo ku mukino wa Gabon

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 20 January 2016 saa 12:05
Yasuwe :

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu rukina n’ikipe y’igihugu ya Gabon ku mukino wa kabiri mu itsinda A, nyuma yo gutangira neza rutsinda ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire igitego kimwe ku busa.

Gutsinda uyu mukino byahita bihesha u Rwanda itike yo gusohoka mu matsinda bikanarwongerera amahirwe yo kuba rwariyobora mu gihe rwabasha kunganya na Maroc ku mukino wa nyuma mu matsinda.

Johnny Mckinstry yatangaje ko abakinnyi bameze neza, bazi icyo bifuza kuri uyu mukino kandi bafite icyizere cyo kwitwara neza.

Yagize ati “Nyuma y’iminsi itatu y’imyitozo turagaruka mu kibuga duhura na Gabon mu mukino wa kabiri muri CHAN. Intsinzi igoranye kuri Côte d’Ivoire kuwa Gatandatu yahaye abakinnyi icyizere ndetse no gushimirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame hari icyo byongereye cyane.”

Yakomeje agira ati “Turabizi Gabon ntiza kuba yoroshye. Barakina bashaka kuguma mu irushanwa kuko ikindi cyose cyava muri uyu mukino kitari intsinzi gishobora gutuma bahita basezererwa. Ni ngombwa ko dukina ku rwego rwo hejuru rushoboka kugira ngo twitware neza. Abakinnyi bazi neza icyo gutsinda bisobanuye ku Rwanda. Dukeneye amanota abiri kugira ngo tugere muri ¼ bityo gutsinda biraduhesha itike bidasubirwaho. Birashoboka ko bitagenda nk’uko tubyifuza ariko turacyafite amahirwe no ku mukino wa nyuma, ariko nta kosa tugomba gukora buri wese araba yitanga bishoboka imbere ya Gabon.”

Uko amakipe yombi yagiye yitwara mu mikino iheruka

Nyuma yo gutsindwa na Libya mu mukino ubanza n’uwo kwishyura mu guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi cya 2018, hari tariki ya 17 Ugushyingo 2015, u Rwanda rumaze gukina imikino icyenda rwatsinze ine, runganya itatu rutsindwa ibiri mu marushanwa atandukanye n’indi mikino ya gishuti.

Mu mikino rwatsinze harimo uwa Côte d’Ivoire, aho u Rwanda rwatsinze igitego kimwe ku busa, rutsinda RDC kimwe ku busa, Somalia ruyifunyikira ibitego bitatu ku busa naho Ethiopia itsindwa n’u Rwanda igitego kimwe ku busa.

Imikino u Rwanda rwatsinzwe harimo uwo Uganda yarutsinze kimwe ku busa, Tanzania irutsinda ibitego biriri kuri kimwe. Naho iyo u Rwanda rwanganyije harimo umukino wa Cameroun, wabonetsemo igitego kimwe kuri kimwe, ndetse akaba ari ko byagenze ku mukino wa Sudani, naho kuri Kenya umukino warangiye amakipe yombi ntayibashije gutsinda mu izamu ry’indi.

Ku rundi ruhande mu mikino 10 Gabon iheruka gukina yatsinze ibiri, inganya ine, itsindwa ine.

Gabon n’u Rwanda mu mikino itanu iheruka kubahuza:

Rwanda 0-1 Gabon (12/09/2015 mu mukino wa gishuti)

Rwanda 1-0 Gabon (12/07/2014 mu mukino wa gishuti)

Gabon 0-1 Rwanda (27/07/2014: mu mukino wa gishuti)

Gabon 3-0 Rwanda (18/06/2005 mu guhatanira itike y’igikombe cy’Isi)

Rwanda 3-1 Gabon (19/06/2004 mu guhatanira itike y’igikombe cy’Isi)

Ku mukino ufungura imikino ya CHAN, Amavubi yahaye ibyishimo Abanyarwanda
Emery Bayisenge yahesheje u Rwanda igitego cy'instinzi ku mukino ubanza
Abanyarwanda n'abakunzi b'Amavubi muri rusange basabwe kugaruka gushyigikira ikipe yabo

Uyu mukino w’uyu munsi uraza kuba witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Kagame, akaba ari umwe mu bayobozi baza kuba bitabiriye uyu mukino.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages