Nyuma y’uko amakipe aguye imiswi ku mikino ya kabiri, Nigeria ikanganya na Tunisia 1-1, Guinea ikananirwa kwikura imbere ya Niger nazo zikanganya ibitego 2-2, imibare ikomeje kuba myinshi ku batoza bose ari nako imikino ya nyuma muri iri tsinda irushaho gukomera.
Mu mukino wabanje saa Cyenda, Nigeria yanganyije na Tunisia igitego kimwe kuri kimwe , ku ruhande rwa Nigeria yabanje gufungura amazamu ku munota wa 52 gitsinzwe na Chikatara Chimsom Elvis ariko Tunisia yishyura ku munota wa 68 binyuze kuri Ahmed Akaichi.
Mu mukino wakurikiyeho saa kumi n’ebyiri wagombaga guha Guinea amahirwe yo kunganya amanota na Nigeria iyoboye iri tsinda n’amanota ane, yirangayeho imbere ya Niger zinganya ibitego 2-2.
Mossi Moussa Issa niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Niger ku munota wa 37 ariko ako kanya Guinea nayo itari yoroshye na gato yahise yishyura nyuma y’umunota umwe ku gitego cya Alseny Camara Agogo.
Mu gice cya kabiri, Niger nubundi yongeye gufungura amazamu ku munota wa 60 ku gitego cya Adamou Moussa Issa ariko ku munota wa 78, Aboubacar Kile Bangoura nacyo aracyishyura.
Amakipe yombi yakinaga umukino mwiza, ushimishije kuri buri mufana bigaragara ko yose yifuza gutahana amanita atatu ariko birangira ayagabanye buri yose itahana rimwe rimwe.
Imibare irakomeye muri iri tsinda:
Nigeria iyoboye itsinda n’amanota ane nyuma y’imikino ibiri, irasabwa gutsinda umukino wa nyuma cyangwa nibura ikawunganya ubwo izaba ihura na Guinea.
Guinea na Tunisia zombi ziranganya amanota abiri, nta n’imwe igomba gukora ikosa ryo gutsindwa ku mukino wa nyuma ndetse no kunganya bitanga amahirwe make yo gukomeza.
Guinea izahura na Nigeria ku mukino wa nyuma, irasabwa kuwutsinda ikagira amanota atanu igategereza ko Niger itsinda Tunisia maze igahita ibona itike n’amanota atanu, Niger na Nigeria zikagira ane hakarebwa ibitego zizigamye n’uko zahuye hagati yazo kugira ngo haboneke ikomeza.
Niger yo biragoye kuko ubu ari iya nyuma n’inota rimwe ariko hari icyizere mu gihe yabasha gutsinda Tunisia ku mukino wa nyuma,Nigeria igatsinda Guinea cyangwa zikanganya kuko Nigeria itsinze yagira amanota arindwi ikazamuka ari iya mbere maze Niger ikazamuka ari iya kabiri n’amanota ane, Tunisia na Guinea zikaguma kuri abiri.
Amafoto:Gov.Rwanda/ Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO