00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Umutoza mukuru wa Tunisia yarwaye mbere yo kuza mu Rwanda

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 12 January 2016 saa 01:32
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu ya Tunisia izitabira imikino ya CHAN itari kumwe n’umutoza mukuru Henrik Kasperczak wagize ikibazo cy’uburwayi hasigaye iminsi itagera kuri itanu ngo irushanwa ritangire.

Henrik wagize uburwayi bw’inyama zo mu nda, yabazwe kuri iki Cyumweru ariko ntibyizewe ko yakirira ku gihe kugira ngo azatoze ikipe muri CHAN.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu FTF ryamaze kwemeza ko umutoza wungirije Hatem Missaoui akomezanya imyitozo n’ikipe ndetse akazanayijyana mu irushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 16 Mutarama rikazasoza kuri 7 Gashyantare 2016.

Tunisia iri mu itsinda C hamwe na Guinea, Nigeria na Niger rikazakinira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi 23 Tunisia yahamagaye bazayihagararira muri CHAN.

Abazamu: Rami Jeridi, Zied Jebali, Ali Jemal

Ba myugariro: Zied Derbali, Slimene Kchok, Hamza Mathlouthi, Ali Machani, Iheb Mbarki, Ali Maaloul, Zied Boughattas

Abakina hagati mu kibuga: Karim Aouadhi, Mohamed Amine Ben Amor, Mohamed Ali Moncer, Saad Bguir, Ahmed Hosni, Hamza Lahmar, Yassine Meriah, Iheb Msakni, Abdelkader Oueslati.

Ba rutahizamu: Ahmed Akaichi, Hichem Essifi, Seif Jaziri, Edem aRejaibi

Umutoza Kasperczak ntazazana na Tunisia kubera uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages