Iyi myitozo ibanziriza iya myuma yabereye kuri Stade ya Kicukiro mu masaha ya mbere ya saa sita.
Abakinnyi bakoraga utuntu tworoheje barambura ingingo kuko ngo aho bigeze atari igihe cyo kwinaniza mu gihe hasigaye amasaha make bakajya mu mukino ukomeye cyane kandi ufite byinshi usobanuye ku gihugu n’abafana bawutegerezanyije amatsiko.
Mu gihe bishyushaga kapiteni Jacques Tuyisenge yagiriye imvune muri iyi myitozo.
Nubwo yabwiraga bagenzi be ko atari imvune ikangaye mu gihe bazaga bamwihanganisha, byatera icyuho gikomeye cyane muri iyi kipe cyane cyane mu busatirizi mu gihe byagaragara ko atabasha kujya mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu.
Tuyisenge yagiye afasha u Rwanda cyane muri iri rushanwa rya CHAN ndetse ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wa gishuti wahuje Amavubi na DR Congo mbere yo gutangira irushanwa.
Mu byo umutoza Johnny Mckinstry yatangaje mbere y’imyitozo yavuze ko nta byinshi yavuga ubu ikigezweho ari ukongera guhamagarira abafana kuzaza ari benshi kandi bakahagera kare kuko bashobora kwirara bagasanga DR Congo irushije Amavubi abafana kandi ari gukinira iwayo.
Ikindi yasabye ko abafana bose b’Amavubi bazaza bambaye ibara ry’umuhondo kugira ngo ubururu bw’Abakongomani ntibuzagaragare muri Stade.
Uyu mukino uzatangira saa Cyenda kuri Stade Amahoro ibiciro byo kuwureba bikaba byarikubye kabiri ugereranyije n’uko byari bihagaze ubwo imikino yari ikiri mu matsinda.



















TANGA IGITEKEREZO