00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: U Rwanda ruzahura na Congo Kinshasa muri ¼

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 25 January 2016 saa 06:58
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahura n’iya Congo Kinshasa muri ¼ cy’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo nyuma yo gutsindwa na Cameroun mu mukino wa nyuma mu matsinda.

Congo Kinshasa yari yaruhuye abakinnyi bagera ku icyenda mu babanza mu kibuga yasabwaga gutsinda Cameroun cyangwa nibura ikayikuraho inota rimwe kugira ngo yirinde guhura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ibi ntibyayihiriye kuko yatsinzwe na Cameroun mu mukino wa nyuma ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade ya Huye.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Cameroun ku busa bwa Congo, cyatsinzwe na Yazid Atouba.

Igice cya kabiri gitangiye, umutoza wa Congo yakoze impinduka yinjiza Mechak Elia wagiye yigaragaza cyane mu mikino ibanza.

Ku munota wa 47, Meshak yatanze umupira kuri Makusu Mundele yishyura igitego bari batsinzwe biba kimwe kuri kimwe.

Cameroun yakinaga igaragaza ishyaka ryinshi mu kibuga, yahise itangira kurusha Congo Kinshasa ku buryo bugaragara maze ku munota wa 52 Ngamaleu atsindira Cameroun igitego cya kabiri, Samuel Nlend ashyiramo icya gatatu ku munota wa 64.

Congo Kinshasa yakomeje kugerageza ariko iminota 90 y’umukino irangira ari ibitego bitatu kuri kimwe bivuze ko iyi izamutse ari iya kabiri mu itsinda B igomba kuzahura n’Amavubi yazamutse ari aya mbere mu itsinda A.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Johnny Mckinstry na we yari ari kuri stase akurikirana uyu mukino areba uko aya makipe yombi akina ari na ko yiga ikipe azahura na yo muri ¼.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabereye kuri Stade Amahoro wahuje Ethiopia na Angola warangiye Angola itsinze ibitego bibiri kuri kimwe ariko ntacyo byagombaga guhindura kuko zombi zasezerewe zikaba zigomba gusubira iwabo.

Ikipe ya Congo Kinshasa mu mukino wa Gicuti n'Amavubi

Andi mafoto arabageraho mu mwanya muto


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages