00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuyobozi bwa CAF bushyigikiye ko u Rwanda rwakwakira CAN

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 31 January 2016 saa 03:49
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ryagaragaje ko rifitiye u Rwanda icyizere cyo kwakira irushanwa rya Afurika ry’ibihugu (CAN) mu myaka ya vuba.

CAF yavuze ko nubwo irushanwa rya CHAN ritarasozwa, yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwateguye iyo mikino iri kubera mu rw’imisozi igihumbi, bituma ruhabwa amahirwe yo kuzakira mu gihe kiri imbere amarushanwa y’ibihugu y’umupira w’amaguru akinwa muri Afurika n’abakinnyi bakina hanze n’imbere mu gihugu, CAN.

Umuyobozi wungirije wa CAF, Almamy Kabele Camara, yagize ati” Ibigenderwaho kugira ngo igihugu cyakire CAN ni kimwe n’ibyo kwakira CHAN. U Rwanda rwadushimishije mu buryo rwateguyemo CHAN ya 2016.”

Yakomeje agira ati “Buri kimwe kuva ku bikorwa remezo kugera kuri transport, umutekano, itumanaho, amacumbi ndetse n’ibiryo; buri kimwe cyari kimeze neza. Buri umwe wese muri CAF, amakipe yitabiriye iri rushanwa, ndetse n’abafana banyuzwe n’uwo murimo mwiza.”

Almamy yabwiye televiziyo ya Super Sport ko Kuri iyi nshuro Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abayobozi b’umupira w’amaguru bagomba gusaba kwakira CAN, maze tukabyigaho, ariko ku bwanjye, u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira CAN.”

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Sunday Oliseh, nawe yashimiye u Rwanda agira ati “kuva tuhageze, nanyuzwe cyane cyane n’uburyo abantu baho bakora ibishoboka byose kugira ngo babikore neza. Ubona ko bashyira umwete mu gutuma ibintu bigenda neza. Twakiriwe neza! Abakora mu mahoteli, ku mihanda ndetse no ku bibuga, abana bato bazaga kutureba dukora imyitozo, abafana buzuraga muri stade; ndumva nzagaruka!”

Umutoza wa Maroc, Mohamed Fakhir, nawe yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwateguye iri rushanwa. Ati” Mu by’ukuri, twafashwe neza cyane.”

U Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009, ndetse no muri 2011 rwakiriye icy’abafite munsi y’imyaka 17.

Gabon niyo izakira irushanwa rya CAN ryo muri 2017, mbere ya Cameroun izakira iryo muri 2019, Côte d’Ivoire izaryakira muri 2021, ndetse na Guinea izakira iryo muri 2023.

Nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika y’u Burasirazuba cyigeze cyakira irushanwa rya CAN kuva ryatangira mu 1957 muri Sudani.

Umuyobozi wungirije wa CAF, Almamy Kabele Camara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages