Uganda yatsinzwe mu mukino wa kabiri mu itsinda na Zambia igitego kimwe ku busa cya kapiteni ku munota wa 40 w’igice cya mbere ku mupira wari uvuye kuri Coup franc yatewe na Clatous Chama maze kapiteni ashyiraho umutwe umuzamu wa Uganda ntiyabasha kuwukurikira.
Uganda itari ifite kapiteni wayo Farouk Miya wagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa mbere bahura na Mali yagerageje kwishyura ariko abasore ba Micho ntibyabahira.
Nyuma y’umukino, Micho yatangaje ko agifite icyizere ko bazakomeza muri iri rushanwa nubwo bigoye.
Micho Milutin ati: "Tuzahangana kugeza ku mukino wa nyuma, ntabwo tuzacika intege kuko byose birashoboka. Uyu munsi twakinnye neza ariko amahirwe arabura. Kubura kwa kapiteni Farouk Miya na Watenga byatugizeho ingaruka nubwo wenda ntavuga ko ari igisobanuro cyo kutitwara neza. "
Amahirwe Uganda isigaranye ni uko yatsinda ku mukino wa nyuma Zimbabwe yo yamaze gusezererwa ariko igategereza ko Zambia itsinda Mali hakarebwa ikinyuranyo cy’ibitego.
Uko amakipe ahagaze muri iri tsinda:
Zambia ifite amanota 6, izigamye ibitego 2
Mali ifite amanota 4, izigamye igitego 1
Uganda ifite inota 1, ifite umwenda w’igitego 1
Zimbabwe nta nota na rimwe ifite, ifite umwenda w’ibitego 2










Ibitekerezo 0