Uko iminsi ikomeza kwegera imbere ni ko amakipe y’ibihugu atandukanye azitabira irushanwa rya CHAN mu Rwanda akomeza gukina imikino ya gishuti kugira ngo abatoza barebe uko bahagaze ndetse bizanabafashe kwitwara neza muri iri rushanwa rizatangira ku itariki 16 Mutarama rikarangaira ku ya 7 Gashyantare 2016 mu Rwanda.
U Rwanda rumaze gukina imikino ibiri ya gishuti, harimo uwo rwanganyije na Cameroon igitego 1-1 ku itariki 6 Mutarama n’uwo rwatsinzemo DR Congo igitego 1-0 kuri iki Cyumweru imikino yombi yabereye kuri sitade Umuganda ya Rubavu.
Kuri iki Cyumweru n’ikipe y’igihugu ya Gabon yakinnye na Uganda ahitwa FUFA Technical Center, amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.
Gabon yagomboye mu minota ya nyuma y’umukino ku gitego cyatsinzwe na Romald Ntsitsigui kishyura icya Erisa Ssekisambu cyari cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda ahabereye uyu mukino, bivuga ko ikipe ya Gabon yagaragaje ishyaka ryinshi na nyuma y’uko bari batsinzwe ariko ntibacika intege kugeza mu minota ya nyuma bishyuye.
Ibi bigaragaza ko bitazoroha mu itsinda A ririmo u Rwanda ruzaba rukinira imbere y’abafana barwo, Côte d’Ivoire imwe mu bihugu bihabwa amahirwe cyane yo kwitwara neza nubwo itagiye ihirwa n’iyi mikino ya CHAN.
Nubwo Maroc nta mikino ya gicuti yakinnye, ni ikipe ikomeye yo kwitega cyane ndetse hakiyongeraho na Gabon ishaka guha icyizere abafana bayo dore ko izakira CAN 2017.
Zambia yo yatsinze Angola ibitego 2-1 naho Ethiopia inganya n’ikipe y’igihugu ya Niger 1-1 umukino wabereye Addis Abeba.
Ku wa Gatanu Côte d’Ivoire yanganyije na na Guinea 1-1 bikaba biteganyijwe ko ikina umukino wa nyuma uyu munsi ku wa Mbere na Nigeria zombi zitegura CHAN.



















TANGA IGITEKEREZO