00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Zambia iyoboye itsinda D, Uganda yatangiye inganya

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 20 January 2016 saa 10:42
Yasuwe :

Chipolopolo Stars ya Zambia yatangiye CHAN ikura amanota atatu kuri mukeba Zimbabwe ku gitego kimwe ku busa, naho Uganda itozwa Micho inanirwa gukura amanota atatu kuri Mali zinganya ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wa mbere mu itsinda D.

Igitego cya Zambia cyabonetse ku munota wa 53 gitsinzwe n’umukinnyi Isaac Chansa ukina hagati mu kibuga nyuma y’amahirwe menshi yari yagiye aboneka ariko ntihagire ikiyavamo.

Ni ku nshuro ya kabiri Zambia yitabiriye iri rushanwa ikaba yahuraga na Zimbabwe yo itararisibamo na rimwe mu nshuro enye rimaze kuba.

Zimbabwe yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe na Zekumbawira ntibabasha guca ku bwugarizi bwa Zambia.

Umukino wa kabiri muri iri tsinda wahuje Uganda na Mali mu mukino wari uryoheye ijisho, wanagaragayemo ibitego byiza ku mpande zombi.

Uganda yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku munota wa 11 ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe neza na Farouk Miya maze Joseph Ochaya awuboneza mu izamu.

Ikipe ya Mali ifite abasore bagaragaje ubuhanga, yahise igaragaza ubushake bwo kwishyura, irasatira cyane nyuma y’iminota 13 gusa ibona igitego cyatsinzwe na Sekou Koita.

Uganda yahawe penaliti habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire ku ikosa ryari rikorewe Erisa Sekisambu mu rubuga rw’amahina, maze kapiteni Farouk Miya atsinda igitego cya kabiri igice cya mbere kirangira Uganda iri imbere n’ibitego bibiri kuri kimwe.

Nyuma y’iminota mike y’igice cya kabiri, Farouk Miya yagize ikibazo cy’imvune maze asimburwa na Muzamiru Mutyaba.

Ibibazo byaje kwiyongera kuri Uganda, ubwo ku munota wa 50 umuzamu nimero ya mbere Isma Watenga yagiraga imvune nawe agasimburwa na Mathias Kigonya.

Ku munota wa 59, Mali yagaragaje umukino mwiza usatira, yaje kwishyura binyuze kuri Hamidou Sinayoko ku mupira yahawe na Mamadou maze amakipe yombi anganya ibitego 2-2 ari nako umukino warangiye.

Muri iri tsinda, Zambia irayoboye n’amanota atatu, ikurikiwe na Uganda na Mali zombi zifite inota rimwe rimwe, naho Zimbabwe ni iya kane nta nota irabasha kubona n’umwenda w’igitego kimwe.

Zambia yihereranye mukeba Zimbabwe iyitsinda igitego kimwe ku busa
Micho, ntiyashoboye gukura amanota atatu kuri Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages