Aya makipe myombi yasabwaka kunganya kugira ngo yizere gukomeza cyane ko Zambia yaje mu mukino ifite amanota atandatu kuko yari yaratsinze imikino yayo yombi naho Mali ikaba yari ifite ane harimo rimwe yakuye kuri Uganda n’atatu yavanye kuri Zimbabwe.

Igice cya mbere cy’umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Mali n’iya Zambia cyatangiranye imbaraga nyinshi ariko bigaragara ko Mali irusha Zambia haba mu guhererekanya neza mu kibuga hagati ndetse no kugera imbere y’izamu kenshi nubwo amahirwe babonaga bayapfushaga ubusa.

Mali yakomeje kotsa igitutu Zambia ku munota wa 35 ibona Coup Franc hafi y’izamu rya Zambia itewe na Sinayoko umuzamu Banda ayikuramo ariko abafana bo bari bamaze guhaguruka bitwe n’uburyo byasaga nk’aho igitego cyagiyemo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi nubwo Mali ari yo yacyihariye cyane ikanabona uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko amahiwre akabura.

No mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukina nko mu gice cya mbere Mali ariyo igumana umupira kenshi ariko Zambia igakomeza kwihagararaho nk’ikipe nayo ikomeye kandi yanabigaragaje mu mikino ibiri ya mbere.

Zambia yari ifite itsinda ry’abafana rikomeye cyane ryafannye kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma mu gihe abandi bafana bari batuje birebera umupira gusa rimwe na rimwe bagahaguruka ari uko hari igikorwa runaka kibaye.

Zambia yakoze impinduka ku munota wa 65 hasohoka myugariro Salomon Sakala hinjira Buchizya Mfune mu rwego rwo gukomeza inyuma kuko byagaragaraga ko umunota uwo ari wo wose Mali yafungura amazamu.

Ku munota wa 76 Sekou Koita yazamukanye umupira awuvanye hagati mu kibuga acenga ba myugariro babiri ba Zambia ateye umupira ujya hanze byatumye n’umutoza Drame ahita amukuramo yinjiza rutahizamu Mamadou Coulibaly.

Zambia nayo yahise ikora impinduka havamo rutahizamu Daka hinjira Mulao Adamson kugira ngo agerageze kuba yagira icyo ahindura.

Mu gihe iminota yarimo igera ku musozo umutoza wa Zambia yahisemo gukuramo kapiteni Christopher Katongo wagiye yigaragaza aho rukomeye ajya kuruhuka yinjiza Mwelwa Mwape.

Iminota ibiri umusifuzi yongereyeho nta kintu yahinduye koko amakipe yombi yarangije anganya ubusa ku busa bityo aba ari na yo akomeza mu mikino ya ¼ cy’iri rushanwa.

Zambia izamutse ari iya mbere n’amanota arindwi ikazahura na Guinnea yazamutse ari iya kabiri mu itsinda C naho Mali ikazahura na Tunisia yazamutse iyoboye itsinda.

Undi mukino wabereye i Rubavu

Mu mukino waberaga i Rubavu, Uganda yaje ihabwa amahirwe muri iri rushanwa n’umutoza Micho avuga ko baje gushaka igikombe cya CHAN bakacyongera kuri CECAFA baherutse kwegukana yatsinzwe na Zambia ikanganya na Mali bityo ikaba yari ifite inota rimwe, yasabwaga gutsinda Zimbabwe yo yari yaramaze gusezererwa bityo igategereza uko umukino wa Mali na Zambia urangira.

Ibi ntibyayihiriye kuko ku munota wa 49 William Manondo yafunguye amazamu ku ruhande rwa Zimbabwe bigategereza umunota wa 90 kugira ngo Serunkuma yishyure maze Micho agasezererwa acyuye amanota abiri.

Imikino yose yo mu matsinda irarangiye, amakipe umunani arasezerewe

Amakipe umunani yakomeje agiye gutegura imikino ya ¼ aho ikipe itsinzwe ihita isezererwa ako kanya.

Gahunda y’imikino ya ¼ n’aho izabera

Kuwa Gatandatu itariki 30 Mutarama 2016

Rwanda vs DR congo, Stade Amahoro saa cyenda z'umugoroba

Cameroun vs Cote d’Ivoire, Stade Huye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba

Ku Cyumweru itariki 31 Mutarama 2016

Tunisia vs Mali, Stade ya Kigali saa cyenda z'umugoroba
Zambia vs Guinnea stade ya Rubavu saa kumi n'ebyiri z'umugoroba

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Zambia: 1. Jacob Banda, 2. Solomon Sakala, 3. Stephen Kabamba, 4. Christopher Munthali, 7. Spencer Sautu, 11. Christopher Katongo (C) , 12. Benson Sakala, 13. Adrian Chama, 14. Jackson Chirwa, 17. Clatous Chama, 20. Patson Daka

Umutoza: George Lwandamina

Mali: 16 Djigui Diarra, 5. Assoko Hamed Marius, 6. Diarra Sekou, 7. Abdoul Toure, 9. Hamidou Sinayoko, 12. Lassana Samake, 13 Moussa Sissoko, 18 Aliou Dieng, 19 Abdoulaye Diarra, 21 Abdoul Karim Dante (C), 23 Sekou Koita,

Umutoza: Djibril Drame

Umukino wahuje ikipe ya Zambia na Uganda i Rubavu
Umukino wahuje ikipe ya Zambia na Uganda i Rubavu

[email protected]