00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Zimbabwe ibaye ikipe ya kabiri isezerewe mu matsinda

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 23 January 2016 saa 06:20
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yabaye ikipe ya kabiri nyuma ya Angola isezerewe muri CHAN 2016 itarenze amatsinda nyuma yo gutsindwa na Mali igitego kimwe ku busa nyamara ari yo yihariye umukino ikabona n’amahirwe menshi.

Umukino wahuzaga Zimbabwe na Mali kuri stade Umuganda i Rubavu warangiye Mali ibyaje umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 81 igatsinda igitego cya rutahizamu Moussa Sissoko.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira cyane kwa Zimbabwe ifite abasore bihuta cyane, bagaragara ko bamenyeranye bagiye babona uburyo bwiza bwo gutsinda ariko ubusatirizi bwabo buyobowe na Rodreck Mutuwa bukabupfusha ubusa.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa nubwo ku bafana bari baryohewe n’umupira mwiza wagaragaye ariko ukaburamo ibitego.

Mu gice cya kabiri abatoza ku mpande zombi batangiranye impinduka umutoza wa Mali akuramo Kouame N’guessan yinjiza Traore Abdoulaye naho ku ruhande rwa Zimbabwe havamo Edmore Chirambadare hinjira William Manondo.

Zimbabwe yakomeje gukina neza amahirwe akaboneka ntibayakoreshe neza bityo biha Mali umwanya wo gushaka igitego ariko ari nako icunga izamu ryayo ryari ryakomeje gusatirwa kenshi.

Ku munota wa 70 Francisco Zekumbawira yinjiye mu kibuga asimbura rutahizamu Rodreck Mutuma wari wagiye apfusha ubusa amahirwe yabazwe imbere y’izamu.

Ku munota wa 81,kuri Coup Franc, ikipe y’igihugu ya Mali yafunguye amazamu, ku gitego cyiza cya Moussa Sissoko.

Zimbabwe yagerageje kugaruka mu mukino ngo yishyure nibura amanota ziyagabane ariko iminota ntiyayikundira kuno yari yamaze kwicuma.

Iminota 90 yarangiye ari igitego kimwe ku busa, Mali icyura amanota atatu naho Zimbabwe ihita isezererwa nyuma yo gutsindwa na Zambia ku mukino wa mbere ikaba itsinzwe uwa kabiri.

Zimbabwe ikurikiye Angola nayo yasezerewe mu itsinda rya kabiri ariko zose zikazabanza gutegereza gukina umukino wa nyuma nubwo nta kintu ukivuze.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Zimbabwe: Tatenda Mukurava, Ocean Mushure, Lawrence Mhlanga, Hardlife Zvirekwi (C), Rodreck Mutuma (72’, Francisco Zekumbawira.) Farai Edwin Madhanaga, Ronald Chitiyo (84’, Knox Mutizwa), Stephen Mukatuka, Nqobizitha Masuku, Tatenda Marshal Mudehwe, Edmore Chirambadare (62’ William Manondo.)

Umutoza: Kalisto Pasuwa

Mali: Djigui Diarra (C), Abdoulaye Traore, (62’, N’Guessan Kouame) Assoko Hamed Marius, Diarra Sekou, Yves Bissouma (58’, Aliou Diang), Hamidou Sinayoko, Mamadou Coulibary, Lassana Samake, Moussa Sissoko, Abdoul Karim Dante, Sekou Koita.

Umutoza: Djibril DRAME

[email protected]
Amafoto:Gov.Rwanda/Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages