Ikipe ya Gabon yiganjemo abakinnyi batsinze Amavubi mu mukino wa gishuti tariki ya 11 Nzeli 2015, yanganyije n’ikipe ya Maroc kuri Stade Amahoro kuri uyu wa 16 Mutarama.
Aya makipe yagiye abona amahirwe yo gutsinda ibitego ku mpande zose, ariko birangira nta n’imwe ibashije kunyeganyeza incundura z’iyindi.
Umukinnyi wa Maroc, Abdessamad El Mobaraky wambara nimero icumi niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.
Kuri ubu, u Rwanda ruyoboye itsinda A n’amanota atatu, aho rukurikirwa n’ikipe ya Gabon na Maroc zifitite inota rimwe, ku mwanya wa nyuma haza ikipe ya Côte d’Ivoire yatsinzwe n’Amavubi igitego kimwe, cyatsinzwe na myugariro Emery Bayisenge ku mupira w’umuterekano (coup franc) ku munota wa 15.
Iri tsinda rizongera gukina tariki ya 20 Mutarama, aho saa cyenda kuri stade Amahoro, u Rwanda ruzakina na Gabon, nyuma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Maroc ikine na Côte d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO