Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’umukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda yatsindiwemo na APR FC ibitego 3-0, kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu, tariki ya 4 Mutarama 2026.
Charles Ayiekoh Lukula umaze icyumweru ahawe akazi muri Gasogi United, yavuze ko yatsinzwe “ibitego by’ubugoryi”, dore ko yakinnye uburyo bwo kugarira bikaragira APR FC ibyaje umusaruro amakosa ya ba myugariro bayo.
Ubwo yatekerezaga guhindura uburyo akongera imbaraga mu busatirizi ngo abone byibuze ibitego ashake inota rimwe, APR FC yacungiye ku mipira yihuta, imurusha inda ya bukuru itsinda igitego cya gatatu cyavuye kuri penaliti.
Charles Ayiekoh Lukula abona Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeye, ariko nta mpamvu yo kwihanganira umutoza mu gihe yaba atujuje inshingano ze.
Ati “Mu buryo akazi kacu gateye ni uko uyu munsi baguha akazi, ejo bakakwirukana. Ntabwo nzi impamvu birukanye uwambanjirije, ariko naje kugira ngo nanjye nkore akazi.”
“Ndi mushya kandi ndabizi ko perezida aba afite uburenganzira bwo kwirukana. Si hano honyine n’i Burayi birahaba, niba nta musaruro ntabwo perezida azavuga ngo ‘guma hano’, ni ukukwirukana.”
Uyu mugabo yongeyeho ko agiye kwita ku mikino ye ikurikira, ndetse yizeye abakinnyi be ko bazamufasha bagakora impinduka.
Kugeza ubu Gasogi United FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 18.







Ibitekerezo 0