Isezererwa rya Graham Potter ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Chelsea FC yamushimiye mu bihe bari bamaranye.
Itangazo ry’iyi kipe yo mu Bwongereza rigira riti "Chelsea irashimira Graham Potter ku kazi kose yagaragaje mu ikipe n’imbaraga zose yatanze. Ni umugabo w’umunyamwuga kandi turamwubaha."
Gusezererwa kwa Graham kwaje nyuma y’uko Chelsea FC itakaje umukino wa Aston Villa itsinzwe ibitego 2-0 ku kibuga cyayo Stamford Bridge. Nyuma y’umukino yaganiriye n’itangazamakuru aribwira ko na we atakwibabarira.
Ati "Tugomba kwakira ibyavuye mu mukino ariko nanone ntitwakwibagirwa kuvuga ko natwe ubwacu tutakwibabarira."
Mu gihe Chelsea FC itaremeza umutoza wo kumusimbura, Bruno Saltor ni we wayihawe mu nzibacyuho.
Umuyobozi wa Chelsea FC, Toddy Boehly n’abo bafatanyije bamwemereye ubufasha mu mirimo ye.
Ati "Tuzaba turi inyuma ya Bruno n’ikipe muri rusange muri ibi bihe. Dufite imikino 10 isigaye ndetse na ¼ cya UEFA Champions League bidutegereje imbere."
Amakuru ahari avuga ko Graham ashobora gusimburwa na Julian Nagelsmann, ubuyobozi bwagaragaje ko bumwiyumvamo cyane ku buryo yatanga umusaruro urenzeho mu ikipe. Uyu Mudage na we aherutse kwirukanwa muri Bayen Munich y’iwabo.
Graham Potter yahawe akazi ko gutoza Chelsea FC tariki 8 Nzeri 2022, ayisize ku mwanya wa 11 n’amanota 38. Mu mikino 31 yayitoje yatsinzemo 12, atsindwa 11, anganya umunani.
*AMAKURU MASHYA*
Chelsea FC yirukanye uwari umutoza wayo Graham Potter.
Uyu mugabo yahawe akazi ko gutoza iyi kipe tariki 8 Nzeri 2022, ayisize ku mwanya wa 11 n’amanota 38. Mu mikino 31 yayitoje yatsinzemo 12, atsindwa 11, anganya 8. pic.twitter.com/02l0zOHu1I
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 2, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!