Chelsea ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yari yakiriye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu mukino wo kwishyura. Hari icyizere ko iyi kipe y’umuherwe Roman Abramovich ishobora kwihagararaho iwayo igatsinda ndetse igakomeza nyuma y’uko yari yatsindiwe mu Bufaransa ibitego bibiri kuri kimwe.
Amahirwe ntiyayihiriye kuko ku munota wa 16 gusa, Adrien Rabiot yahise afungura amazamu ku ruhande rwa PSG , gusa rutahizamu Diego Costa aza kwishyura ku munota wa 27.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, n’ubundi byahaga amahirwe PSG yo gukomeza ariko nk’uko yari yabitangaje ko ashaka kongera kwigaragariza Isi ko akiri rutahizamu ukomeye, Zlatan Ibrahimovic yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 67, cyaje gishimangira ko amahirwe ya Chelsea yo gukomeza muri ¼ cy’iri rushanwa ayoyotse.
Ni ku nshuro ya kabiri Chelsea isezerewe na PSG muri 1/8 cy’iri rushanwa mu myaka ibiri ikurikirana. Umwaka ushize nabwo PSG yari yakomeje kubera igitego cyo hanze yari yatsinze Chelsea, ariko ubu yayisezereye ku bitego 4-2 mu mikino yombi.
Ikipe ya Chelsea ishobora no kutagaruka muri Champions League y’umwaka utaha kuko ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 40 muri Shampiyona y’iwabo kandi hajyamo amakipe ane ya mbere mu Bwongereza,
Amahirwe ya Chelsea yari kuba yatsinda PSG ndetse ikanatwara igikombe kuko gutwara igikombe biyiha amahirwe yo kugaruka mu irushanwa nubwo yaba itaje mu makipe ane ya mbere iwayo.
Muri uyu mukino kandi Chelsea yavunikishijemo abakinnyi babiri ngenderwaho barimo Diego Costa na Eden Hazard, nubwo umutoza Guus Hiddink yavuze ko izo mvune zidakanganye cyane.
PSG yiyongereye ku makipe nka Real Madrid, Benfica na VfL Wolfsburg zamaze kubona itike yo gukina ¼, naho Chelsea ikurikira AS Roma, KAA Gent, Zenit St P zamaze gusezererwa.









Ibitekerezo 0