Kuri iki Cyumweru Daily Mail yari yatangaje ko Umurusiya Roman Abramovich yashyizeho banki ya ‘New York Bank Raine Group’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo ihe agaciro Chelsea inamugire inama z’uko yayigurisha.
Iki kinyamakuru cyavugaga ko iyi kipe Abramovich yaguze mu 2003 ayitanzeho miliyoni 140 z’ama-pound, ubu ihagaze ku gaciro ka miliyari ebyiri z’ama-pound (£2billion) asaga miliyari 2252 mu mafaranga y’u Rwanda.
Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yahise ahakana ayo makuru, avuga ko New York Bank Raine Group yagizwe umujyanama mu kwiga ku mikorere mishya y’iyi kipe.
Uyu muyobozi yatangaje ko ahubwo Roman Abramovich ari hafi gusubukura umushinga uzatwara miliyoni 500 z’ama-pound wo kuvugurura Stade y’iyi kipe izwi nka ‘Stamford Bridge’.
Mu gihe izaba ivuguruwe izagira ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 60 bavuye kuri 41,631.
Kuva Roman Abramovich yagura Chelsea yayishyizemo miliyari zisaga ebyiri n’igice z’ama-pound ayubaka, akaba yarayihesheje ibikombe bitanu bya shampiyona, bitanu bya FA Cup, bitatu bya Football League Cup, Champions League imwe na Europa League imwe.



















TANGA IGITEKEREZO