00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyishimire Eric ‘Congolais’ yicuza kutumvira Gen (Rtd) Kabarebe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 15 October 2023 saa 08:45
Yasuwe :

Tuyishimire Eric ‘Congolais’ ukinira AS Muhanga yo mu Cyiciro cya Kabiri aricuza impamvu atumviye inama za Perezida w’Icyubahiro wa APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yamutizaga muri Marines FC, akayitera umugongo.

‘Congolais’ yaciye mu makipe arimo; APR FC, Rayon Sports, Mukura VS, Gorilla FC, Gicumbi FC n’ayandi yo mu Cyiciro cya Kabiri nka Vision FC na AS Muhanga arimo.

Uyu mukinnyi yatangiye ruhago aryohewe kuko yabengutswe n’amakipe akomeye nka APR FC ariko agenda arindimuka kugeza yisanze mu Cyiciro cya Kabiri muri AS Muhanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ‘Congolais’ yavuze uko yatangiye neza ariko akaza kwisanga aho yakinaga adahembwa ahabwa ibihumbi 20 Frw mu gihe ikipe ye yatsinze.

Congolais yatangiriye ruhago i Remera mu Irerero “Young Boys” yavuyemo yinjira muri Shining Boys aguzwe imipira ibiri yo gukina. Ntiyahatinze kuko yaje kubengukwa n’Ishuri rya ruhago rya APR FC atatinzemo ndetse mu 2016 azamurwa muri APR FC nkuru yatozwaga n’Umunya-Tunisia, Nizar Kanfir, atanzweho miliyoni 7 Frw.

Muri APR FC ntiyabonye umwanya wo gukina ndetse mu 2018 yatijwe muri Marines FC yakozemo imyitozo icyumweru kimwe gusa mbere yo kujya muri Rayon Sports baje gutandukana kubera imvune.

Congolais yageze mu Ishuri rya APR FC ku myaka 13 gusa, ayizamukiramo ndetse amenyerana n’abakinnyi bakuru bari bayirimo.

Yagize ati “APR FC ni yo kipe nagiriyemo ibihe byiza, natwariyemo igikombe cya Shampiyona cya 2016 n’Icy’Amahoro cya 2017. Bambereye ababyeyi, bandihiye amashuri ndangiza ayisumbuye, urebye ni ho namenyeye byose mu mupira w’amaguru.”

Tuyishime Eric ‘Congolais’ yazamukiye muri APR FC yagezemo afite imyaka 13 gusa

  Congolais yicuza icyemezo yafashe akinira APR FC

Tuyishime Eric w’imyaka 23 yibuka neza igihe yaburaga umwanya uhoraho muri APR FC kugeza hanzuwe ko yajya kuzamurira urwego muri Marines FC.

Yaganirijwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, amusaba ko yatizwa muri Marines FC y’i Rubavu ariko arabyanga.

Icyo gihe yahisemo Rayon Sports yari yamubengutse ariko ntiyahatinze kubera imvune yatumye abura umwanya wo gukina.

Yagize ati “Ndabyibuka ko n’ubwo ntabonaga umwanya uhoraho wo gukina kuko nari nkiri muto kandi nkinana n’abakinnyi bakuze, ntibifuzaga kundekura. Perezida w’Icyubahiro, Gen (Rtd) Gen James Kabarebe yarambwiye ati ‘Reka tugutize muri Marines FC ujye gushaka umwanya wo gukina, nuzamura urwego tuzakugarura cyangwa se nidusanga nta mwanya uri hano tugushakire indi kipe twagutizamo.’’

Yabyemeye yikiza ariko afite izindi ntekerezo. Ati “Nagiye muri Marines FC nkora imyitozo nk’icyumweru kimwe gusa, Rayon Sports yirirwaga impamagara kubera ko nari nkiri umwana nkumva izina ritangiye kuzamuka nanirwa gutuza ngo mpagume mpita nyijyamo.’’

Yavuze ko uko gutandukana akwicuza ndetse avuga ko “wenda iyo nza kumvira inama za Afande Kabarebe ubu nakabaye ndi ku rundi rwego.”

Congolais aracyafite APR FC ku mutima nk’ikipe yifuza kuzongera gukinira ndetse ayifitemo inshuti zirimo abo bakinanye.

Tuyishime agifite imyaka 17, aha yari mu myitozo na Mulisa Jimmy wamutozaga

  Muri Rayon Sports yikojejeyo

Congolais yageze muri Rayon Sports ifite abanyamahanga benshi, yiteguraga kujya mu Mikino Nyafurika, bikiyongeraho n’imvune zari zimumereye nabi.

Yagize ati “Muri Rayon Sports nagezemo mpura n’abakinnyi bakomeye twahanganiraga umwanya nka Mugisha Gilbert, Mudeyi Suleyman, Michael Sarpong wakinaga mu busatirizi inyuma ya Jules Ulimwengu n’abandi, batumye mbura umwanya wo gukina.”

“Ku rundi ruhande Rayon Sports ntiyambaniye kuko navuye muri APR FC numva ko igiye kumfasha kuko ibyo twari twumvikanye ndi i Rubavu [muri Marines FC] ngeze i Kigali barabihinduye basa n’aho bankoroze mu mutwe.’’

Tuyishime Eric wageze muri Rayon Sports yanze gutizwa muri Marines FC naho ntiyahatinze kubera imvune

‘Congolais’ yemeza ko ubuzima yabayemo akiri muto mu makipe makuru buri mu byamugizeho ingaruka.

Ati “Nagize ibihe byiza nkiri umwana, nkumva ko kuba nasohoka cyangwa ndi kumwe n’abakobwa nta kibazo kibirimo, ibi byambayeho cyane ndi muri Rayon Sports, sinabifataga nk’ikibazo gusa muri rubanda simenye ko bigaragara nabi. Iyo umuntu ahora akubona mu nzira zitari nziza umugaragarira nk’ufite ikinyabupfura gike. Kenshi ni aho byahereye njya gusubira inyuma ndetse abantu batangira kumfata ukundi.”

Muri APR FC byari bigoye kubikora kuko yari afite abantu benshi bamuhora hafi ndetse n’ijisho rya Nyakwigendera Lt Gen Musemakweli wari Chairman yamuhamagaraga kenshi amubaza amakuru.

Kuri ubu Congolais ari muri AS Muhanga yizeye ko azazamuriramo urwego rwe kuko iyi kipe yazamuriye izina abarimo Bizimana Yannick, Ruboneka Bosco, Ndayishimiye Dieudonné, Ntirushwa Aimé n’abandi.

Yavuze ko aho ari atariho yifuzaga kuba ariko yizeye ko Umutoza wa AS Muhanga, Abdou Mbarushimana, azamufasha gusubira ku rwego rwiza.

Azi neza ko AS Muhanga nta mafaranga menshi akurikiye ahubwo ashaka kongera kuzamura urwego rwe.

Ati “Ndi umuntu wahindutse cyane, hari abandi batoza twaganiraga banyifuza bakambwira ngo niba ndi umwe wa kera ntabwo turi bukorane. Abdou yaranyakiriye nsanga afite ubumuntu atandukanye n’abo bose baba bashaka kunyigizayo.”

Mbere yo kugera muri AS Muhanga, yanyuze muri Vision FC, yitwara neza bimuha amahirwe yo kubengukwa. Yerekeje i Muhanga nyuma yo gushyirwa ku ruhande na AS Kigali yakozemo igerageza ariko Cassa Mbungo uyitoza ashidikanya koko niba yarahindutse.

Tuyishime Eric ‘Congolais’ ubwo yasinyiraga Gicumbi FC mu 2021 nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere

Nk’umukinnyi, Congolais amafaranga menshi yatunze mu buzima bwe yayahawe na APR FC ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka ibiri ariko imyitwarire ye ituma aza no kwisanga mu ikipe idahemba.

Yagize ati “Hari byinshi byatumye mpinduka. Nari mu ikipe itanga umushahara mwiza ndetse igura abakinnyi amafaranga meza. Ku myaka 16 gusa APR FC yansinyishije amasezerano y’imyaka ibiri inyishyura miliyoni 7 Frw, ni yo menshi natunze mu buzima bwanjye. Navuye aho hantu nisanga muri Vision FC, ikipe idatanga amafaranga iyo wasinye, idahemba umushahara uretse agahimbazamusyi k’ibihumbi 20 Frw gusa nabwo mwatsinze.”

Ubwo buzima yabayemo umwaka wose bwatumye atekereza guhinduka ndetse yemeza ko ubu yaciye ukubiri na manyinya, yiyegurira amasengesho.

Yagize ati “Hano muri AS Muhanga tuba mu mwiherero, n’ubwo kuba hanze byemewe ariko mpitamo kuba hano kuko mfite intego yo kugaruka mu bihe byanjye. Ni imyitozo nkora no kuruhuka, inzoga naraziretse, abakobwa nashyize ku ruhande, ubu nakiriye agakiza. Ku Cyumweru njya gusenga muri ADEPR ndetse mfite icyizere ko Imana nsenga izankorera ibitangaza ubuzima bwanjye bugahinduka ngasubira uko nari meze ndetse nkanaharenza.’’

Congolais afatira icyitegererezo ku barimo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Ntamuhanga Tumaine ‘Titi’ na Iranzi Jean Claude.

Kuri Iranzi yibuka ko ajya kuva muri APR FC yamuhanuye ariko ntiyabiha agaciro. Yamubwiye ati “Twe dutangiye gukura vuba aha tuzagenda, uzihangane ntihazagire ibikurangaza uzavamo umukinnyi mwiza w’Ikipe y’Igihugu’.

Iranzi yabwiye Congolais ko ari nimero 10 mwiza u Rwanda rufite, anamusigira nimero 12 yambaraga ngo ajye yibuka amagambo bavuganye.

Uyu musore wabuze umwanya wo gukina yatijwe muri Marines FC ariko ntiyakomezanya na yo ahubwo yerekeza muri Rayon Sports naho atatinze
'Congolais' yakinanye n'abakinnyi bakomeye muri APR FC ndetse afata nk'icyitegererezo
Tuyishime wahindutse akakira agakiza yemera ko Imana asenga izamukorera ibitangaza ikamuhindurira ubuzima
Perezida w'Icyubahiro wa APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe, yatije Tuyishime Eric 'Congolais' muri Marines FC kuko atabonaga umwanya wo gukina ariko amwima amatwi akomereza muri Rayon Sports nubwo ataharambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages