McGregor yabitangarije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ntabwo ari inshuro ya mbere Mcgregor yifuje kugura ikipe kubera ko muri Mata 2021 yashyize hanze icyifuzo cyo kugura Manchester United asanzwe afana.
Uyu mugabo atangaje ko yifuza kugura Chelsea nyuma y’aho Umurusiya Roman Abramovich ashyize hanze itangazo rivuga ko iyi kipe iri ku isoko.
Igurishwa rya Chelsea ryatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru nyuma y’aho u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.
Kubera umubano wa hafi Abramovich afitanye na Leta y’u Burusiya buri kwamaganwa n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Bwongereza, yatinye ingaruka z’ubukungu zaturuka mu bihano yafatirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!