00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Constantine yateye utwatsi Perezida wa FERWAFA wifuje ko Kwizera Olivier yongerwa mu Mavubi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 March 2026 saa 11:39
Yasuwe :

Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, yagaragaje ko Kwizera Olivier adakwiriye kongerwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nyuma y’uko Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, asabye ko uyu mukinnyi akwiriye guhabwa amahirwe.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWFA), ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazakinira Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026.

Kimwe mu byatunguranye kuri uru rutonde ni ukuba hatagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, umaze igihe ari mu bitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda.

Umutoza Wungirije w’Amavubi, Eric Nshimiyimana, wagize uruhare mu guhamagarara aba bakinnyi, yavuze ko uyu mukinnyi agira imvune nyinshi biri mu byatumye amusiga.

Yagize ati “Kuri Olivier, buriya umuntu agiye avuga umukinnyi we wasanga twagira abakinnyi 100, ariko buriya hari utuntu umuntu akurikirana. Twaramurebye ni byo, na n’ubu turacyamukurikirana. Ntabwo namushyizemo kuko ntamubonye.”

“Muribuka abakinnyi twigeze guhitamo bakina imbere mu gihugu, ni twe twamuhamagaye kandi nta kipe yari afite. Kugeza ubu umwanzuro twafashe ni uko kumuzana waba wihuse cyane. Tumuhe umwanya abanze akine. Mu mikino yose ya Rayon Sports iyo ahuye n’umuntu ntajya munsi y’iminota itatu ari kuvurwa.”

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahise atanga amahirwe kuri uyu mukinnyi, agaragaza ko biramutse ari ibishoboka na we yahabwa amahirwe akigaragariza umutoza mushya.

Ati "Turacyari ku rutonde rw’agateganyo, twakongera abakinnyi bakaba nka 31 cyangwa cyangwa 32, kugira ngo umutoza amwirebere. Reka duhe amahirwe Olivier noneho n’umutoza amwirebere.”

Stephen Constantine yahise avuga ko iyi atari yo mikorere y’Ikipe y’Igihugu, kandi nta kintu ateze guhindura ku bakinnyi Eric Nshimiyimana yatoranyije.

Ati “Hari akantu nashakaga kongeraho, abakinnyi batoranyijwe na Eric Nshimiyimana kuko arabazi, nta biganiro, nta kubijyaho impaka, ubwo ni abo batoranyijwe [...]. Ntabwo ari abakinnyi bose bazatoranywa.”

“Yaba umuntu umwe cyangwa 10 mu bari muri iki cyumba babona ko hari utahamagawe, amenye ko ntabwo buri mukinnyi yahamagarwa, yagendeye ku bo yabonye. Ntabwo ibi byashoboka ko buri gihe tuza kuvugana ku wo gutoranya, ari ibyo twamara umunsi wose hano.”

Abanyezamu bahamagawe ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.

Indi nkuru bijyanye: Abakinnyi b’impanga mu bashya bahamagawe mu Mavubi azakina FIFA Series 2026

Kwizera Olivier ari mu banyezamu bari kwitwara neza muri Shampiyona y'u Rwanda
Imvune nyinshi za Kwizera Olivier zatumye adahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yifuje ko Kwizera yakongerwa mu Mavubi
Eric Nshimiyimana yavuze ko impamvu atahamagaye Kwizera Olivier ari uko arangwa n'imvune mu mikino myinshi akina
Umutoza w'Amavubi, Stephen Constantine, yanze ko Kwizera Olivier yongerwa mu Mavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages