Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko ikipe y’ igihugu ya Chile yongera kwitwara neza itsinda Argentine ya kizigenza Messi wari witezwe na benshi kwigaragaza atwara igikombe gikomeye mu ikipe y’igihugu ariko ntiyahiriwe.

Ni umukino wagaragayemo ubushyamirane ku mpande zombi kuko wanabonetsemo amakarita atukura abiri.

Argentine imaze imyaka 23 nta gikombe gikomeye iratwara ndetse amahirwe ya Messi yo gutwara igikombe ararushaho kuyoyoka.

Mu myaka itatu Argentine itakaje imikino itatu yikurikiranya yageze kuri finali.

Muri 2014 yatsinzwe n’u Budage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mbere yo gutakaza inshuro ebyiri zikurikiranya muri Copa America itsinzwe na Chille muri 2015 na 2016.

Amafoto

Abakinnyi bafatanye mu mashati karahava
Abakinnyi bafatanye mu mashati karahava
Higuain yabuze uburyo bwari bwabazwe
Higuain yabuze uburyo bwari bwabazwe
Messi mu gahinda nyuma yo guhusha penaliti
Messi mu gahinda nyuma yo guhusha penaliti
Marcos Rojo (uryamye hasi) yahawe ikarita itukura
Marcos Rojo (uryamye hasi) yahawe ikarita itukura
Messi yahushije penaliti ya mbere ayitera mu bafana
Messi yahushije penaliti ya mbere ayitera mu bafana
Umukinnyi wa Chile, Diaz ahabwa ikarita itukura
Umukinnyi wa Chile, Diaz ahabwa ikarita itukura
Di Maria utiyishimiye gusimbuzwa yasohotse atera amacupa imigeri
Di Maria utiyishimiye gusimbuzwa yasohotse atera amacupa imigeri
Byari ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Chille
Byari ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Chille
Chille niyo yatwaye Copa America yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Chille niyo yatwaye Copa America yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika