00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cote d’Ivoir yatsinzwe na Colombia izategereza itike ku mukino w’u Bugereki

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 19 June 2014 saa 08:30
Yasuwe :

Cote d’Ivoir yatsinzwe na Colombia ibitego 2-1 izategereza umukino wa nyuma wo mu itsinda ngo yizere itike ya 1/8 cy’irangiza ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’Isi.
Mbere y’amasaha abiri ngo uyu mukino utangira, Serey Die yamenye ko se yapfuye byatumye afatwa n’ikiniga ubwo baririmbaga indirimbo y’igihugu ndetse yemera gukina uyu mukino.
Iyi kipe rukumbi ya Afurika yari yatsinze umukino ubanza yarangije igice cya mbere ari 0-0, Didier Drogba ari ku ntebe y’abasimbura naho Umwongereza (…)

Cote d’Ivoir yatsinzwe na Colombia ibitego 2-1 izategereza umukino wa nyuma wo mu itsinda ngo yizere itike ya 1/8 cy’irangiza ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’Isi.

Mbere y’amasaha abiri ngo uyu mukino utangira, Serey Die yamenye ko se yapfuye byatumye afatwa n’ikiniga ubwo baririmbaga indirimbo y’igihugu ndetse yemera gukina uyu mukino.

Geoffroy Serey Die yapfushije umubyeyi amasaha abiri mbere y'uko umukino utangira

Iyi kipe rukumbi ya Afurika yari yatsinze umukino ubanza yarangije igice cya mbere ari 0-0, Didier Drogba ari ku ntebe y’abasimbura naho Umwongereza Howard Webb ayoboye umukino.

Ku munota wa 57, Cote d’Ivoir yashoboraga kubona igitego iyo Wilfred Bony adapfusha ubusa umupira yaherejwe mu rubuga wenyine. Drogba yasimbuye Bony.

Ku munota wa 64, James Rodríguez yatsinze igitego n’umutwe ku mupira watewe na Juan Cuadrado uvuye muri koroneri, igitego cya mbere cyinjira mu izamu rya Boubacar Barry.

Colombia bishimira igitego cya mbere mu mbyino

Salomon Kalou yasimbuye Maxi Gradel.

Ku munota wa 70, myugariro wa Cote d’ivoir, Die yatakaje umupira wakirirwa neza na Teófilo Gutiérrez ahereza Juan Quintero atsinda igitego cya kabiri.

Quintero yatsindiye Colombia igitego cya kabiri ku mupira Cote d'Ivoir yatakaje

Nyuma y’iminota itatu, Gervinho afata icyemezo cyo kwinjira mu rubuga rwa Colombia acenga ba myugariro batatu atsinda igitego, cya kabiri muri iri rushanwa.

Gervinho yaje kurema ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego ariko ishoti rya Salomon Kalou rifatwa byoroshye n’umunyezamu wa Colombia.

Gervinho yacenze batatu atsinda impozamarira

Colombia irizera itike ya 1/8 igihe u Buyapani n’u Bugereki byaba binganyije mu mukino baza gukina saa 23.59.

Colombia ikuyeho umuhigo bari bafite wo mu 1962 aho batsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi, bitanu.

Umwongereza Howard Webb niwe wayoboye umukino

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages