Zaha ntabwo yagaragaye mu mukino wa ¼ cya FA Cup ikipe ye ya Crystal Palace yatsinzwemo na Watford ku wa Gatandatu, basezererwa muri iri rushanwa batsinzwe ibitego 2-1.
Umutoza wa Crystal Palace, Roy Hodgson, yatangaje ko Zaha afite ikibazo cy’imitsi cyatumye adakina uyu mukino ndetse bigoye kuba yaboneka vuba.
Ati “Nta muntu ujya umenya iby’imvune z’imitsi, bisaba kwitonda cyane ukabigendamo gahoro. Yatangiye kubabara nyuma y’umukino wa Brighton ndetse ntiyitoje mu cyumweru cyose.”
“Ku wa Kane twagerageje kumukorera isuzuma ngo turebe uko bimeze dusanga hari uko ameze neza ariko twanga kumwihutisha tumukinisha uyu mukino w’uyu munsi [ku wa Gatandatu] kandi bishobora kubyara imvune ikomeye. Ubwo dufite ibyumweru bibiri imbere, dushobora kwizera ko azaba ameze neza ubwo tuzaba dukina undi mukino utaha.”
Ibi bivuze ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Côte d’Ivoire rishobora guhita ryitabaza undi mukinnyi mu masaha ari imbere. Abakinnyi barimo Gervinho wa Parma utarahamagawe, ni umwe mu batekerezwaho n’umutoza Ibrahim Kamara.
Côte d’Ivoire yamaze kubona itike ya CAN 2019, izakira u Rwanda mu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe mu Mujyi wa Abidjan. Amavubi yo ntacyo azaba aharanira kuko afite amanota abiri muri iri tsinda H.
Zaha wabanje gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, amaze gukinira Côte d’Ivoire imikino icyenda kuva mu 2017, ayitsindira ibitego bibiri.



















TANGA IGITEKEREZO