Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira 2018 hakinwe umunsi wa gatatu w’amatsinda wa UEFA Champions League, amakipe akomeye abona intsinzi nta gitunguranye.

Mu mukino wari ukomeye kurusha indi muri iri joro, rutahizamu ufite ibitego byinshi (120) mu mateka y’iri rushanwa Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yari yasubiye kuri Old Trafford agiye guhangana na Manchester United, ikipe yakiniye imyaka itandatu kuva mu 2003 kugera mu 2009.

Man United itari mu bihe byiza yatangiye nabi umukino bituma isatirwa cyane na Juventus inabona igitego hakiri kare ku mupira wahinduwe na Cristiano, igitego cyinjizwa neza na Paulo Dybala ku munota wa 17 w’umukino.

Iminota y’umukino yakurikiyeho kabuhariwe yakomeje kotsa igitutu ikipe yamuzamuye ashaka igitego ariko umunyezamu w’umunya-Espagne, David DeGea, akomeza kumubera ibamba.

Mu gice cya kabiri umukino wakomeje kwiharirwa na Juventus nubwo Manchester United yakinaga idafite rutahizamu wayo Alexis Sanchez ufite ikibazo cy’uburwayi yanyuzagamo nayo igasatira ariko igitego kirabura nubwo umunyezamu Wojciech Tomasz Szczęsny urindira Juventus yatabaye ikipe ye ku ishoti rikomeye yatewe na Anthony Martial ku munota wa 74.

Jose Mourinho utigeze asimbuza umukinnyi n’umwe, yashimiye umunyezamu we DeGea wahabaye agabanya umubare w’ibitego kuko Juventus niyo yabonyemo amahirwe menshi, kuko uyu munyezamu yatabaye ikipe ye inshuro enye zari zabazwe.

Muri iri tsinda Juventus nyuma yo gutsindira hanze yujuje amanota icyenda, ikurikiwe na Man Utd ifite amanota ane, Valencia ya gatatu ifite amanota abiri naho Young Boys yo mu Busuwisi ifite inota rimwe.

Uko amakipe yatsindanye muri iri joro

· Real Madrid 2-1 Viktoria Plzeň
· Manchester United 0-1 Juventus
· Shakhtar Donetsk 0-3 Manchester City
· Roma 3-0 CSKA Moskva
· TSG 1899 Hoffenheim 3-3 Olympique Lyonnais
· Ajax 1-0 Benfica
· Young Boys 1-1 Valencia
· AEK Athens 0-2 Bayern München

Ronaldo yigaragaje cyane muri uyu mukino
Ronaldo yigaragaje cyane muri uyu mukino
Yatashye adashoboye kureba mu izamu
Yatashye adashoboye kureba mu izamu
Cristiano niwe wahaye umupira Dybala wavuyemo igitego
Cristiano niwe wahaye umupira Dybala wavuyemo igitego
David DeGea witwaye neza cyane yahindukijwe inshuro imwe
David DeGea witwaye neza cyane yahindukijwe inshuro imwe
Paulo Dybala yahesheje ikipe ye intsinzi hanze
Paulo Dybala yahesheje ikipe ye intsinzi hanze
Bikomeje kuba bibi kuri Mourinho watsinze inshuro imwe gusa mu mikino itandatu iheruka
Bikomeje kuba bibi kuri Mourinho watsinze inshuro imwe gusa mu mikino itandatu iheruka