Ku wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021, ni bwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko we na Georgina Rodríguez bitegura kwibaruka impanga.
Ati "Twishimiye kubamenyesha ko twitegura kwakira impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo, si twe tuzarota duhuye namwe."
Ikinyamakuru Hola cyo muri Espagne cyatangaje ko Georgina Rodríguez w’imyaka 27, atwite inda y’amezi atatu.
Mu 2017, Ronaldo yavuze ko yifuza kuzabyara abana barindwi mu gihe mu mwaka ushize, Rodríguez yavuze ko na we yifuza kubyara abandi bana.
Kuri ubu, Ronaldo afite abana bane ari bo Cristiano Jr w’imyaka 11, impanga Eva na Mateo b’imyaka ine ndetse na Alana Martina w’imyaka itatu.
Uyu wa nyuma ni we Ronaldo yabyaranye na Rodríguez bahuye mu 2016 ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid.
Rodríguez yagumanye na Ronaldo kuva icyo gihe, bajyana mu Butaliyani ubwo uyu mukinnyi yajyaga gukina muri Juventus mu 2018 ndetse kuri ubu babana mu Bwongereza, aho yasubiye gukina muri Manchester United muri uyu mwaka.
Mu kiganiro kigaruka ku buzima bwa Rodríguez cyakozwe na Netflix, uyu mugore yavuze ko yifuza gushyingiranwa na Cristiano Ronaldo, ariko byose atari we ubifataho icyemezo.
Icyo gihe, yakoresheje ihambo “Ojala” risobanura ngo “Reka tubyizere.”
Hari amakuru avuga ko bombi baba barasezeraniye mu rugendo rw’ibanga bagiriye muri Maroc, ariko barayanyomoje.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!