Cristiano w’imyaka 37 ni we rutahizamu w’ibihe byose muri Real Madrid kuko yayitsindiye ibitego 450. Gusa, mu 2018 yatandukanye na yo yerekeza muri Juventus yo mu Butaliyani.
Mu 2021 ni bwo yasubiye muri Manchester United yaherukagamo mu 2009, ariko ntiyigeze ahirwa n’ibihe yahagiriye kuko batandukanye nabi nubwo impande zombi zumvikanye ku isesa ry’amasezerano yaburaga umwaka umwe ngo arangire.
Kugeza ubu, nta kipe uyu mugabo aremeranya na yo kuba yajya kuyikinira. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Espange byabitangaje, Cristiano Ronaldo yisabiye gukorera imyitozo muri Real Madrid.
Ku bw’umubano mwiza yagiranye na perezida w’iyi kipe, Florentino Pérez, yamwemereye kujya kuba akorana imyitozo n’abandi bakinnyi ba Real Madrid mu gihe agitekereza ku hazaza he.
Umutoza Carlo Ancelotti yahaye Cristiano Ronaldo ikibuga cye gitandukanye n’icyo abakinnyi ba Real Madrid bari kwitorezamo, kuko yavuze ko ari kubategurira gusubukura Shampiyona ya Espange, LaLiga.
Imyitozo ari kuyikorana n’umutoza we wihariye asangiye n’umwana we, Cristiano Junior, kugira ngo adatakaza ubushobozi n’imbaraga mu mubiri.
Cristiano Ronaldo ntiyageze ku nzozi yari afite zo kwegukana Igikombe cy’Isi kuri kubera muri Qatar kuko we n’igihugu cye cya Portugal, baviriyemo muri ¼ batsinzwe na Maroc.
Amakuru yari amaze iminsi avugwa, ariko we yanyomoje, ni uko ari mu biganiro n’Ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, yifuza kumuha miliyoni 525$ mu myaka ibiri n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!