Aka gahigo Ronaldo yakagezeho ubwo yatsindira Juventus ibitego byombi byayifashije gutsinda Lazio 2-1 mu mukino w’umunsi wa 34 wa Serie A.
Ronaldo yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti, icya kabiri agitsinda ku mupira yaherejwe na Paulo Dybala mu gihe icya Lazio cyatsinzwe na Ciro Immobile nacyo kuri penaliti.
Gutsinda uyu mukino byatumye Juventus igira amanota 80, irarusha amanota umunani Inter Milan ya kabiri n’amanota 72.
Cristiano Ronaldo ari mu bahatanira urukweto rwa zahabu ruhabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino muri shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’u Burayi, akaba ari we mukinnyi wa Juventus waba uruhawe kuva iki gihembo cyegukanywe na Alessandro del Piero mu mwaka w’imikino wa 2007/08.
Ciro Immobile na Cristiano Ronaldo banganya amateka yo gutsinda penaliti 12 mu mwaka umwe wa Shampiyona ya Serie A, byaherukaga gukorwa na Giuseppe Signori wakiniraga Lazio mu 1995-96.
Cristiano Ronaldo yabaye kandi umukinnyi wa gatatu watsinze ibitego 30 muri Serie A mu gihe Ciro Immobile we yabaye umutaliyani wa gatanu wujuje ibitego 30 muri shampiyona y’iwabo.
Muri Shampiyona eshatu zikomeye amaze gukinamo, Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego 84 mu mikino 196 yakiniyemo Manchester United muri Premier League, ibitego 311 mu mikino 292 yakiniyemo Real Madrid muri La Liga n’ibitego 51 mu mikino 61 amaze gukiniramo Juventus muri Serie A.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!