Ku mukino Al-Nassr ikinamo uyu Munya-Portugal yatsinzwe na Al-Hilal ibitego 2-0, Ronaldo yagaragaje imyitwarire itari myiza haba mu kibuga hagati ndetse n’umukino urangiye.
Muri uyu mukino, Ronaldo yafashe Myugariro wa Al Hilal Gustavo Cuéllar asa n'umugonda ijosi amukubita hasi nk'uko abakina "Catch" babigenza iyo baturana hasi. Umusifuzi Michael Oliver yamuhanishije kumuha ikarita y'umuhondo.
Mu gihe umusifuzi yari arangije umukino, abafana bose ba Al-Hilal batangiye kuririmba Umunya-Argentine, Lionel Messi, na we arimo yinjira mu rwambariro yagiye afashe ku myanya ye y'ibanga ibyo bafashe nk’agasuzuguro gakomeye.
Ibi uyu rutahizamu w’imyaka 38 yakoze, byababaje bamwe mu batuye iki gihugu, barimo Umunyamategeko Prof. Nouf bin Ahmed wavuze ko agomba kumusabira kwirukanwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ntabwo nkurikira imikino. N’iyo yaba yenderejwe n’abafana, ntabwo ari bwo buryo yakwitwara. Imyitwarire yagaragaje igize icyaha.”
“Gukora ibifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina mu ruhame bivamo igifungo cyangwa kwirukanwa mu gihugu igihe uri umunyamahanga.”
Yongeyeho ko bagomba guhita babimenyesha inzego za leta zibishinzwe.
Umunyamategeko Nouf bin Ahmed yasabiye Cristiano Ronaldo kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu nyuma yo gukora ibiteye isoni bizira muri Arabie Saoudite.
Ku mukino Al-Nassr yatsinzwe na Al-Hilal ibitego 2-0, uyu Munya-Portugal yagiye mu rwambariro afashe ku myanya ye y’ibanga. pic.twitter.com/AHR4qfoiIC
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 20, 2023
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Arabie Saoudite, bagaragaje kutishimira ibyo Ronaldo yakoze babicishije mu kiganiro cya mbere cya siporo gikurikirwa muri icyo gihugu, Action ya Dawri.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Al-Nassr, avuga ko Ronaldo yishimaga kuri kiriya gice [Imyanya y’ibanga] kuko yari yahagize imvune mu mukino hagati.
Yagize iti “Ronaldo yagize imvune, igihe yari ahanganye n’umukinnyi wa Al Hilal, Gustavo Cuellar, kandi ahantu ho kwitondera. Ibi ni ko bimeze, nk’abafana bagomba gukora ibyo bashaka.”
Nubwo ikipe idakozwa iby’amakosa yakoze, benshi bari kuyisaba gusesa amasezerano n’iki gihangange cyayigezemo mu Ukuboza 2022, asinye amasezerano ya miliyoni £173 ku mwaka. Kuva yayigeramo amaze kugaragara mu mikino 13, yayitsindiye ibitego 11.
لست متابعة للشأن الرياضي
حتى ولو استفز جمهور الهلال #رونالدو
لم يوفّق في الرد عليهمالسلوك الصادر من #رونالدو يعتبر جريمة
فعل فاضح علني وهي من الجرائم المستوجبة
للتوقيف ، والإبعاد ( الترحيل ) إذا وقعت من أجنبيلذا
سنتقدم بعريضة للنيابة العامة بهذا الشأن pic.twitter.com/qnyDJZJKS0
— Prof. Nouf Bint Ahmed (@NoufPoet) April 18, 2023









Ibitekerezo 0