Iruka ry’ikirunga cya Cumbre Vieja muri La Palma hagati ya Nzeri 2019 n’Ukuboza uyu mwaka, ryatumye inzu zigera ku 2910 zangirika mu gihe abasaga 7000 bavuye mu byabo.

Mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’iri ruka ry’ikirunga, Cristiano Ronaldo yashyize muri cyamunara umwambaro wa nimero 7 yambara mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, usinyeho, kugira ngo amafaranga azawubonekamo azafashe abo muri La Palma.

Gushyira uyu mwambaro muri cyamunara, Ronaldo yabikurikije ubutumwa bugira buti “Nta mbaraga z’ikirunga zizashobora gutsinda La Palma. Nifatanyije cyane n’iki kirwa cyiza.”

Radio Cadena SER yo muri Espagne, yatangaje ko cyamunara yo kugura umwambaro wa Cristiano Ronaldo izatangira tariki ya 24 Ukuboza, ikazarangira tariki ya 6 Mutarama 2022.

Cristiano Ronaldo amaze iminsi 10 atagaragara mu kibuga nyuma y’uko ikipe ye ya Manchester United akinira, yasubikiwe imikino ibiri kubera icyorezo cya COVID-19.

Ronaldo aherutse gutanga ibihumbi 850£ ku bitalo bitatu byo muri Portugal ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19.

Uyu mugabo w’imyaka 36 akunze kugaragara cyane mu bikorwa byo gufasha abababaye n’abatagira kivugira ndetse ni ambasaderi wa Save the Children, UNICEF na World Vision.

Ubwo yari muri Juventus, yabaye uwa mbere mu kwemera kugabanya imishahara kugira ngo abakozi bashoboraga kwirukanwa bakomeze guhembwa mu bihe bya COVID-19, byamutwaye miliyoni 4,4€.

Yasabye kandi bagenzi be bakinana mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal gutanga 50% by’uduhimbazamusyi bahawe ubwo babona itike ya EURO 2020 kugira ngo bashyigikire ibikorwa byo kurwanya COVID-19.

Igihembo cya Ballon d'or yahawe mu 2011 n'iya 2013 yabitanze muri cyamunara kugira ngo hakusanywe inkunga yo kubaka amashuri mu gace ka Gaza no gushyigikira ikigo cya Make-A-Wish.

Cristiano Ronaldo yashyize umwambaro we muri cyamunara kugira ngo afashe abagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga muri La Palma
Cristiano Ronaldo yashyize umwambaro we muri cyamunara kugira ngo afashe abagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga muri La Palma
Umwambaro usinyeho, washyizwe muri cyamunara na Cristiano Ronaldo
Umwambaro usinyeho, washyizwe muri cyamunara na Cristiano Ronaldo