Muri uyu muhango wabereye mu nyubako ndende ku Isi ya Burj Khalifa, ukitabirwa na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Ronaldo yari yaherekejwe n’abarimo umukunzi we Georgina Rodriguez.
Ronaldo yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ikinyejana, wahize abandi kuva mu 2001 kugeza mu 2020 bitewe n’uburyo yitwaye mu makipe yakiniye muri Portugal, mu Bwongereza, muri Espagne no mu Butaliyani, aho yahigitse Lionel Messi na Ronaldinho bari bahanganiye iki gihembo.
Si we gusa wahembwe muri ibi bihembo byitiriwe imyaka 100 dore ko umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yahembwe nk’umutoza w’ikinyejana.
Rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, uheruka gutorwa nk’Umukinnyi w’umwaka wa FIFA, yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa 2020 binyuze mu matora y’akanama kashyizweho na Dubai Globe Soccer.
Bayern Munich yatowe nk’ikipe y’umwaka naho umutoza wayo, Hans-Dieter Flick atorwa nk’umutoza w’umwaka.
Real Madrid yatowe nk’ikipe y’ikinyejana, Jorge Mendes atorwa nk’ugurisha abakinnyi w’ikinyejana mu gihe abandi bakinnyi bashimiwe uko bitwaye ari Abanya-Espagne: Gerard Piqué na Iker Casillas.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!