Cristiano yabivugiye i Riyadh ubwo yari yitabiriye umurwano w’Iteramakofe wahuje Tyson Fury na Oleksandr Usyk.
Aha ni ho yahuriye na Frank Warren ufana Arsenal ndetse akaba asanzwe yamamaza Tyson Fury, amubwira ko Arsenal itatwara shampiyona. Ati "Ntabwo muri butware igikombe."
Missing out on @Cristiano at @Arsenal is a wound that won’t heal for @FrankWarren 🤕😂#FuryUsyk | NOW | @boxingontnt | #RiyadhSeason pic.twitter.com/m4WraUzzbn
— Queensberry Promotions (@Queensberry) May 18, 2024
Cristiano yavuze aya magambo mu gihe umwaka wa Shampiyona y’u Bwongereza ushyirwaho akadomo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.
Kugira ngo Arsenal yegukane Premier League kuri iki Cyumweru, irasabwa gutsinda Everton, ariko ikizera ko Manchester City iyirusha amanota abiri, idatsinda West Ham.
Cristiano Ronaldo yabajijwe kandi niba ashobora kuzakinira Arsenal, abura amagambo mazima asubiza Frank Warren ahubwo araseka.
Si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 39 abajijwe ku kuba yakinira Arsenal kuko yigeze kubisabwa na Piers Morgan mbere y’uko yerekeza muri Arabie Saoudite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!