Ni umusore udakunze kugaragara yasohokanye n’umukunzi we cyangwa ngo agaragaze amafoto cyangwa amashusho bari kumwe.
Kuri uyu Gatatu wa tariki 9 Kamena, Sugira abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanye umukunzi we ndetse ahamya ko bamaze imyaka icyenda bakundana.
Sugira yagize ati “Imyaka icyenda mu rukundo. Warakoze ku rukundo rutitaye ku cyo ari cyo cyose. Ubuzima burebure mu izina rya Yesu Amen.“
Gusa nubwo Sugira yatangaje ko afite umukunzi bamaranye iki gihe cyose bakundana, ntabwo yigeze atangaza amazina ye ndetse n’ubutumwa yahise abusiba ku rukuta rwa Instagram.
IGIHE yifuje kuvugana n’uyu rutahizamu ngo avuge amazina y’umukunzi we ariko kugeza ubu ntabwo birakunda.
Ubusanzwe si kenshi abakinnyi bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, usanga bagaragaza ko banyuzwe n’abakunzi babo kuko usanga baba batanifuza kuvuga ku ngingo ibabaza ku bakunzi babo.
Bamwe mu bakinnyi bafite abakunzi kandi bakunze kugaragaza ko baryohewe n’urukundo, ni Kimenyi Yves wanamaze kwambika impeta Miss Uwase Muyango amusaba kuzamubera umugore w’isezerano. Hakaza Nkomezi Alexis, Nsabimana Aimable, aba bombi bakaba baramaze gusaba abakunzi babo ko bazababera abagore b’isezerano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!