00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyingundi yarirukanywe, ikimasa kiribwa n’abatari bitezwe; udushya twaranze umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 24 February 2022 saa 03:39
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports na APR FC zizakina umukino wo kwishyura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Ni umukino ukomeye kubera ko ari amakipe n’ubundi asanzwe ahanganiye igikombe ndetse akagira n’abafana benshi mu bakunzi ba ruhago nyarwanda.

Kugeza ubu hamaze gukinwa imikino 18, APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho irusha amanota umunani Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 32.

Ni umukino ugiye kuba Rayon Sports imaze kwirukana abatoza babiri barimo Javier Martinez Espinoza na Irambona Masudi Djuma mu gihe Guy Bukasa we yasezeye ku mirimo ye nyuma yo kunanirwa gutsinda APR FC mu myaka itatu ishize.

Ni ku nshuro ya 94 aya makipe agiye gukina kandi mu nshuro eshanu aheruka guhura, APR FC yatsinze imikino ine na ho Rayon Sports itsinda umwe.

Nubwo atari wo mukino ukuze kurusha indi kubera ko watangiye gukinwa mu 1995, ni wo mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ihangana rikomeye kurusha indi yose bitewe n’umurindi w’abafana ku mpande zombi.

Iyo usubiye mu mateka yakunze kuranga ruhago nyarwanda by’umwihariko imikino yagiye ihuza ayo makipe usangamo udushya twinshi twagiye dusigara mu ntekerezo z’abakunzi bayo kuva yatangira kwesurana.

Cyingundi yirukanwe azira gufata nabi

Nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze gutsinda Mlandege FC yo muri Zanzibar ibitego 2-1 ikegukana Igikombe cya CECAFA mu 1998, hari hatahiwe kureba niba ubuhangange bwayo ibukomereza kuri APR FC mu mukino wa Shampiyona.

Ibyavuye muri uwo mukino byarenze ibyari byitezwe kuko Cyingundi wari umuzamu wa APR FC yirukanywe azira gufata nabi bikekwa ko yari abigambiriye nyuma y’uko itsinzwe na Rayon Sports ibitego 5-2.

Ikimasa cyaririwe kuri La Palisse

Ubwo Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2001-2002 yari igeze mu mpera zayo APR FC irusha amanota abiri Rayon Sports, umwe mu bafana ba hafi ba APR FC yateguriye ikimasa ikipe iyo ari yo yose yari gutsinda uwo mukino atitaye ku ruhande rwari butsinde nubwo yabikoze yizeye ko ikipe y’Ingabo itsinda uwo mukino.

Mu minota 15 y’igice cya mbere, Rayon Sports yari yanyeganyeje inshundura inshuro eshatu ari na ko abakinnyi bayo bakoraga inama buri uko igitego cyinjiraga.

Umukino warangiye ikimasa kibagiwe abakinnyi ba Rayon Sport kuri La Palisse i Nyandungu nyuma yo gutsinda ibitego 4 kuri kimwe cya APR FC.

Intimba y’aba-Rayon Sports na Witakenge

Mbere y’uko shampiyona yo mu 2002-2003 itangira hakiniwe igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

Mu rwego rwo kwitegura uwo mukino, APR FC yari yaratwaye Igikombe cy’Amahoro yibitseho Jeannot Witakenge wari uvuye muri Rayon Sports yari imaze amezi make yegukanye Igikombe cya Shampiyona cyatumye ibagirwa ikimasa.

APR FC yatsindiye Rayon Sports i Nyanza ibitego 2-1 bisiga urunturuntu hagati y’abafana ba Rayon Sports na Witakenge bamushinja ubugambanyi.

Nyuma y’uwo mukino Jeannot Witakenge wakundaga inzoga yazisangiye n’abafana ba Rayon Sports bari bafite intimba zo kuba yarabateye umugongo.

Ndjoli yahushije igitego mu buryo bukemangwa kugeza ubu

Umukongomani Fiston Bokungu Ndjoli wari rutahizamu wa APR FC kuva mu 2008 kugeza 2010 yahushije igitego mu buryo butavugwaho rumwe mu mukino Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Stade Amahoro.

Bokungu wari uhagaze mu rubuga rw’amahina ubwo umupira wamusangaga aho yari ari umaze gukurwamo n’umuzamu wa Rayon Sports, yasabwaga kwinjiza umupira mu izamu ryambaye ubusa dore ko n’umuzamu yari akiri hasi mu kuwutera ntiwarenga umurongo. APR FC yarangije itsinzwe igitego kimwe ku busa.

APR FC na Rayon Sports zimaze gutsinda imikino ine, zitsindwa ibiri muri itandatu ziheruka gukina muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2021-22.

Ikindi ni uko APR FC igiye muri uyu mukino urugendo rwo kumara imikino myinshi (50) idatsindwa muri Shampiyona rwarahagaritswe na Mukura VS ku wa 1 Gashyantare 2022.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba utegerejwe na benshi
Ni ku nshuro ya 94 aya makipe agiye gukina; mu nshuro eshanu aheruka guhura, APR FC yatsinze imikino ine na ho Rayon Sports itsinda umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages