Kimwe n’abandi bakinnyi nyuma ya shampiyona, Danny Usengimana na we amaze iminsi mu biruhuko, mu gihe bitegura gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2022-23.
Uyu mugabo yasangije amafoto abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ari kwishimana n’umugore we Nyangabire Francine, ayakurikiza amagambo y’urukundo.
Usengimana usanzwe akinira Police FC. Umwaka ushize ntiwamugendekeye neza kuko ikipe ye yasoje shampiyona ku mwanya wa karindwi.
Nyangabire Francine na Danny Usengimana bamaze imyaka isaga ibiri babana nk’umugore n’umugabo. Ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki 10 Ukuboza 2020.
Hari n’amakuru yigeze kuvugwa ko Danny yaba agiye gusezera gukina umupira w’amaguru agasanga umugore we muri Canada ariko nyuma yaje kuyahakana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!