Ibi, uyu mutoza akaba yabitangaje ubwo yari asoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa gatatu ari na wo usoza iyindi mu itsinda C ikipe ya APR FC izahuriramo na SC Villa yo muri Uganda, kuri KMC Stadium kuri uyu wa mbere.
Abajijwe niba noneho kera kabaye mu bakinnyi yitegura gukoresha kuri uyu mukino hazagaragamo abashya nkuko abafana bakomeje kubisaba, uyu mutoza wahoze mu ikipe ya US Monastir yatangaje ko ibyo atabyizeza abakunzi b’iyi kipe.
Yagize ati: “Ntabwo nshaka kubeshya ariko sinshaka no gusubiza icyo kibazo, gusa ntabwo ndi hano kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyifuzo bya buri muntu ko hari umukinnyi uzajya mu kibuga”.
“Ejo tuzakinisha abakinnyi kuri ubu bameze neza ku bijyanye n’ingufu ndetse n’uburyo bitwara mu kibuga gusa turacyafite igihe cyo gukinisha abakinnyi bashya ndetse no kubaha iminota mu mukino cyane ko baje batinze aho benshi muri bo baje badahagaze neza ku bijyanye n’imbaraga”.
Darko Nović yakomeje atangaza ko abakinnyi be bashya abizera kandi ko hari n’icyo bazamarira ikipe, gusa ashimangira ko hakiri kare ngo babe bakina kuko baje basanga hari abamenyeranye ari na bo azakomeza kwifashisha ku mikino ya CECAFA.
Ati: “Nkuko nabivuze, benshi baje batinze aho kuri ubu turi muri gahunda yo kubazamurira imbaraga .Gusa bose hari kinini bazatuzanira, nka Mamadou umukino uheruka yinjiye mu kibuga ahita yerekana ko hari ibyo azi, birumvikana ko bose mbemera ariko tugomba kwitegurana n’ikipe imaze kumenyerana nta mpinduka nyinshi dukoze.”
Kugeza uyu munsi, uretse Dauda Yassif uhabwa iminota mu gice cya kabiri mu mikino ya CECAFA, mu bandi bakinnyi bane bashya iyi kipe yajyanye muri Tanzania nta n’umwe urarenza iminota 20 mu irushanwa ryose, aho Richmond Lamptey we atanagaragaye muri 19 bagombaga guhura na Merriekh mu mukino uheruka.
Iyi kipe ikaba igitekereje abandi bakinnyi batatu barimo Mamadou Bah ukomoka muri Mali, Bonheur Mugisha wakinaga mu barabu hamwe n’undi mukinnyi umwe utari wamenyekana.








Ibitekerezo 0