Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ikipe y’Ingabo yahaye ikaze Darko Nović itangaza ko yasinye amasezerano y’imyaka itatu.
Uyu mutoza yaraye ageze mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024, aho biteganyijwe ko akoresha n’imyitozo ye ya mbere.
Uyu mugabo w’imyaka 52, ni umwe mu bafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika kuko yanyuze mu makipe arimo ES Sétif yo muri Algérie, US Monastir yo muri Tunisie n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.
Nović ni we watozaga US Monastir ubwo yasezereraga na APR FC muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.
APR FC ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino iherutse gutangira imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya iheruka kugura nka Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier Muzungu, Tuyisenge Arsène, Mugiraneza Frodouard na Ruhamyankiko Ivan wazamuwe mu ikipe ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!